Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo y’u Rwanda, Tidjara Kabendera yerekeje muri Tanzania ajya gukorerayo ubukwe mu ibanga rikomeye n’umugabo bari baratandukanye.

Tidjara yakoze ubukwe nyuma yo gutandukana n’umugabo bari basanzwe babana mu mujyi wa Kigali ndetse banafitanye umwana umwe w’umukobwa.


Tidjara yakoze ubukwe n’umugabo bari baratandukanye

Tariki 30/3/2008 nibwo Tidjara yasezeranye kubana akaramata na Burakari Abubakar barananiranwe batandukana bafitanye umwana w’umukobwa, na we waherekeje nyina muri Tanzania gukora ubundi bukwe.

Kuri ubu, uyu mugore ari mugihugu cya Tanzania aho amazeyo iminsi, akaba yakoze ubukwe n’umugabo babyaranye mbere abana babiri bab’abahungu

Tidjara wasezeranye n’uyu mugabo we wambere bari baratandukanye, bakoze imihango y’ubukwe harimo gusezerana imbere y’idini.


Yasinye mugitabo cy’abashyingiranwe

Ubu bukwe bwa Tidjara n’uyu mugabo burasa nubwabaye mu ibanga rikomeye kuko ntabantu benshi yatumiye baturutse mu Rwanda ndetse ntamafoto menshi yagaragajwe hari gukorwa iyi mihango.

Mu mafoto twabashije kubona uyu mugore wabonaga akeye ku maso, yambaye imyambaro yambarwa nabo mu idini ya isilamu, hari aho yagaragaye ari gusinya mugitabo cyemezako amaze gukora isezerano agaragiwe n’abagabo babiri bamufashaga gusinya.


Tidjara yatandukanye n’uyu mugabo bari barasezeranye kubana akaramata


Tidjara yari yasizwe imitako

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)