Umuhanzi Mc Tino wakoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise"Umurima" kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 ukuboza 2018,ntiyabashije kugira ibyishimo bisesuye kuko nyuma y’amasaha make iki gitaramo kirangiye yahise yakira inkuru y’incamugongo ndetse yanashenguye umutima w’uyu muhanzi Mc Tino.

Uyu Mubyeyi ubyara ise wa Mc Tino ngo Yitabye Imana mu ijoro ryo kuri icyi cyumweru tariki ya 9 ukuboza 2018,azize uburwayi yari amaranye iminsi mu bitaro mu gihugu cy’ubugande nkuko twabitangarijwe na Mc Tino,uyu mubyeyi atabarutse mu gihe uyu musore yari ari mubyishimo bikomeye kuko igitaramo cye cyo kumurika Album ye ya mbere nyuma yuko avuye mu tsinda yakoreragamo rya TBB agatangira gukora umuziki ku giti cye,Album yise "Umurima"

Mu magambo ye yuje umubabaro n’agahinda kenshi Tino yavuze ko ababajwe cyane n’iyi nkuru yamugezeho kuko yumvaga aricyo gihe cyo gukomeza kwishimira uko igitaramo cye cyagenze gusa bikaba byivanzemo iyi nkuru y’incamugongo Tino Yagize Ati"Ubuse koko ibi bimaze iki kugira ibyishimo by’akanya gato cyane nkaka,ubuse agiye ate koko nyogokuru wange ?


Mc Tino yatangaje ko izindi gahunda zijyanye no gushyingura nawe ataramenya uko zipanze bityo ko bazagenda babimenyeshwa abifuza kumufata mu mugongo umunsi ku wundi,reka twihanganishe uyu muhanzi tugira tuti Imana yakire uyu mubyeyi we mu mahoro.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)