T&T itsinda rigizwe n’abavandimwe 2 aribo Timothee T. Nsengiyumva aka T-time ndetse na Yves T. Nsengiyumva aka Adapt.

Ubusanzwe babarizwa muri Norway baje mu Rwanda banyuze mu gihugu cy’u Burundi , aho bari bagiye kuhakorera amwe mu mashusho y’indirimbo zabo bateganya gusohora ku muzingo wabo wa mbere bazashyira hanze muri uyu mwaka wa 2019. Bakimara gufata amashusho bahise baza mu Rwanda mu biruhuko aho baje gusangira umwaka mushya n’umuryango wabo.

Bakigera mu Rwanda baje bitwaje imwe mu mashusho bakoreye i Burundi.

Mu kiganiro na Ibyamamare , Timothee T. Nsengiyumva aka T-time yavuze bagiye mu Burundi mu rwego rwokwagura muzika yabo, ati ‘Kujya mu Burundi ntabwo aruko bafite ibikoresho birenze iby’iwacu ahubwo twabikoze mu rwego rwo kwagura muzika yacu.’

Iyo ndirimbo ikaba yitwa Adeline, ikaba arimwe muri enye bahakoreye, bakaba bayishize ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2019.

Kanda hano urebe amashusho ya Adeline :

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)