Umuhanzikazi Tiwasavage wo mugihugu cya Nigeria uri mubakunzwe muri Afurika, ategerejwe i Kigali mugitaramo cyo kwishimana n’abafana ba Mwiseneza Josiane.

Josiane Mwiseneza wamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, akegukana ikamba rya Miss Popurality 2019 kuri ubu yateguriwe ibirori byiswe "Meet Josiane"

Tiwa Savage

Abazabasha kwitabira ibi birori bivugwako bazabasha kwishimana na Mwiseneza Josiane ariko by’umwihariko bagataramirwa n’umunya-Nigeria, Tiwa Savage ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye.

Iki gitaramo cyateguwe n’umunyamideli Mimi Miraji, uba ku mugabane w’iburayi, bivugwa gishobora kuba hagati ya Gicurasi na Nyakanga kuko italiki n’igihe bitaremezwa neza.

Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali, kuri ubu hasohotse urupapuro rucyamamaza rugaragaraho ifoto ya Tiwa Savage, Mimi Mijaji na Josiane.

Urupapuro rwamamaza igitaramo Mwiseneza asahuriramo na Tiwa Savage

Mimi Mirage niwe uherutse guha Mwiseneza amafaranga yo kugura imodoka. Abajijwe niba muri iki gitaramo aribwo hazerekanwa imodoka, yasubije ko yo arayigura mu minsi ya vuba kuko amasezerano yari afitanye n’umushoferi wamutwaraga yarangiye, ubu akaba ashaka kugura imodoka kugira ngo adakomeza gutakaza amafaranga mu matike.

Tiwa Savage ni umuhanzikazi umaze kubaka izina rikomeye muri Afurika, amazina ye nyakuri ni Tiwatope Savage-Balogun, ni umugore w’imyaka 29 afite umwana umwe, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka, All Over , Ma Lo, Lover Lover, My Darli, Eminado nizindi.

Mimi miraji urigufasha Josiane

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)