Muyombo Thomas wamamaye mu muziki nka Tom Close we n’umufasha we Niyonshuti Ange Tricia bungutse undi mwana wa gatatu mu muryango wabo biyemeje kurera nyuma yuko atoraguwe ku muhanda i Nyagatare.

Uyu mwana ukiri uruhinja yatoraguwe ku muhanda mu karere ka Nyagatare nyina yamutaye, Tom Close avuga ko ugereranyije yahawe uyu mwana ari mu kigero cy’ibyumweru bibiri. Ubu amumaranye ukwezi kose nubwo aya makuru yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2019.

Uyu muhanzi uri mu bafatwa nk’icyitegerezo kuri benshi hano mu Rwanda, yatangaje ko we n’umufasha we bari bafite gahunda yo kubyara abana batatu hanyuma uwa kane bakaba ari uwo barera. Ariko ngo bakimara kubona y’uko hari uruhinja rwatoraguwe biyemeje kumurera hanyuma bazabyare bucura. Uyu mwana bakaba baramwise Ingenzi.

Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Kim Kamasa, niwe wabaye uwa mbere mugutuma iyi nkuru imenyekana binyuze mu butumwa yanditse kuri twitter ashimira Tom Close.

Yagize ati “Umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye nka Tom Close yiyemeje kurera uruhinja rw’ibyumweru bitatu rwatawe mu mihanda y’i Nyagatare. Ni ikintu cy’ingezi.”

Ubutumwa Kim Kamasa yanditse kuri twitter ashimira Tom Close.

Uko byagenze kugirango Tom Close abone uyu mwana

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu mujyi wa Kigali, yahishuye uburyo umwana yari agiye kurera mbere ari uwari waratawe muri WC ariko nyina wamutayemo akaza kuboneka.

Tom Close yavuze ko mu minsi ishize yabonye inkuru mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanada ivuga ko hari uruhinja rwatawe mu musarani rukurwamo rugihumeka rujyanwa ku bitaro by’i Nyagatare.

Yahise yiyemeza kurera uwo mwana, yahamagaye ku bitaro bya Nyagatare (Umuyobozi w’ibitaro bariganye) amubwira ko ashaka kwita kuri uwo mwana undi amubwira ko bagishakisha umubyeyi we ariko nabura bazamubwira akajya kumufata.

Nyuma ngo umubyeyi w’uyu mwana yaje kuboneka avuga ko yamutaye mu bwiherero atabishaka.

Hashize nk’icyumweru kimwe ku bitaro bya Nyagatare bahamagaye Tom Close bamubwira ko hari undi mwana watoraguwe kandi ko umubyeyi we atabonetse.

Yahise yitegura n’umufasha we bashakisha ibyangombwa byose nk’iby’umubyeyi wibarutse bajya kwakira uwo mwana wa Gatatu mu muryango wabo.

Tom Close n’umufasha we Tricia bamaranye imyaka irenga itanu, ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ineza Ella ndetse n’umuhungu witwa Ellan.

Uyu muhanzi, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuganga, aherutse kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri nk’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga Amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Tom Close na Ange Tricia n’imwe mu miryango y’ibyamamare Nyarwanda yishimirwa na benshi.
Tom Close na Tricia basanzwe bafitanye abana babiri none bungutse n’uwa gatatu.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)