Kuri benshi iyo uvuze umuziki nyarwanda bumva agace ka Nyamirambo nk’agace karangwamo abahanzi benshi ndetse n’inzu zitunganya umuziki zikomeye hano mu Rwanda mu gusohora ibihangano by’abahanzi nyarwanda.


Kugeza ubu uwavuga ko Nyamirambo ariko gace gafite umuziki uhagaze neza yaba abeshye ndetse cyane kuko n’abagiraga uruhare cyane muri muzika ya nyamirambo basa naho baburiwe irengero ,ibi bisa naho byahaye ingufu abandi basore batandukanye mu duce turimo Kimirono,Kicukiro,Muhima n’ahandi mu kwigaragaza cyane muri hip hop nyarwanda.

Nyuma yuko umuraperi Khalfan yigaragaje nk’umwe mu baraperi beza bakomeye bakomoka muri Kimironko, Ubu hari abandi basore batatu bari kubica muri hip hop kandi bari gukora cyane mu buryo bushobora gutuma abakunzi ba Hip Hop bongera gusubira muri bya bihe byiza byo muri Hip hop nkuko byahoze.

Ro Meo Rapstar usazwe ubarizwa mw'itsinda Home Boyz.
Romeo Rapstar,Dlucky Master ndetse na Burbie Banks ni abaraperi bavuka muri Kimironko kandi b’abahanga mu njyana ya Hip hop hano mu Rwanda,ABa basore kandi bamaze kugaragaza impano bafite ishingiye ku bufatanye bwabo bwiza mu ndirimbo zabo zitandukanye bagiye bashyira hanze nka "Paper,Rap yarwanda ndetse n’iyitwa "Iyi Game"baherutse gushyira hanze zakunzwe n’abatari bake.


"Iyi Game" ni ndirimbo Nshya aba basore baherutse gushyira hanze ikaba yarakozwe na Producer Fazzo usanzwe ubakorera nyinshi mu ndirimbo zabo kubw’umubano wa hafi basanzwe bafitanye nkuko bafitanye n’idi mishinga bazagenda batangaza mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro n’IBYAMAMARE.com Dlucky Master yatangaje ko nta gihindutse kuri iki cyumweru bashobora gutangira igikorwa cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo ndetse yizeza abakunzi babo ko iki aricyo gihe ngo babahe Hip Hop y’umwimerere bamaze igihe barabuze ,ndetse bazamure ibendera rya Kimironko nk’agace nako gakomeye muri muzika,

Dlucky yasoje ashimira bagenzi be Romeo Rapstar na Burbie Banks ku ishyaka bagira mu bikorwa bafatanyamo bya muzika bakora nk’abavandimwe ,yanashimiye kandi n’abandi barimo Bull Dogg usanzwe unamufasha cyane muri muzika ye,Director Gabin-Ty Millz usanzwe ubafasha mu gufata amashusho,Produce Fazzo ubakorera indirimbo mu majwi Audio n’abandi benshi bakunze kubaba hafi mu bikorwa bya Muzika.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)