Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019 nibwo mu mujyi wa Kigali hatangijwe imurika ry’ibikoresho bikenerwa mu bukwe kuva mu myiteguro yabwo kugeza butashye. P-NAM izwiho gukora cake zinyura benshi mu birori bitandukanye, yagaragaje umwihariko kubera uburyohe bwa cake bakora bukomeje gutangarirwa n’abitabira iri murikagurisha.

Ubukwe n’umwe mu minsi y’ingenzi kandi ikomeye mu buzima bwa muntu, ubukoze kandi bukagenda neza aba asa nutsinze igitego kuko aba ageze ku ntego inanira abatari bake.

Iyi mpamvu niyo yatumye abahanga mu byo gutegura ubukwe batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye bya Africa bahurira i Kigali mu imurika ryiswe ‘The East African wedding show’.

P-NAM iri mu bambere muri Kigali bakora bakanategura neza cake mu makwe no mu bindi birori bitandukanye, yatangaje benshi mu bitabiriye iri murika kubera umwihariko w’uburyohe buhebuje cake zabo ziba zifite.

Ababashije kugera aho P-NAM iri kubarizwa muri iri murika riri kubera muri Kigali Convention Center, bashimangira ko iyi kompanyi ifite umwihariko n’ubudasa mubyo bakora aribyo bituma bahiga abandi bose.

Uretse P-NAM, iri murika kandi ryitabiriwe n’abahanga mu gutegurira abandi amakwe, abahanga mu myambaro yambarwa mu makwe, abahanga mugufata amafoto n’amashusho y’ubukwe, mu gukora decoration n’ibindi bikorwa byose by’ubukwe.


Cake za P-NAM zizwiho umwihariko w’uburyohe budasanzwe.


Muri P-NAM bafite ubuhanga budasanzwe mu gukora cake.


Abahanga mubijyanye n’ibikenerwa mu makwe bitabiriye iri murika basangiza ababyifuza ku bunararibonye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)