Umuhanzi munjyana ya hip hop, Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly, kubera ubusinzi bukabije yatengushye abari bitabiriye igitarambo cyambere yari yatumiwemo kuva avuye muri Gereza.

"Welcome Back Jay Polly" Ni igitaramo cyari gitegerejwe cyane n’abakunda umuziki wa Jay Polly bari banyotewe kongera kubona uyu muhanzi amaso ku maso abaririmbira. Cyabereye mu kabyiniro gaherereye i Kabeza mu mujyi wa Kigali.


Jay Polly yasohowe ahaberaga igitaramo atagisoje

Ni naryo joro rya mbere rya Jay Polly ari hanze nyuma y’amezi atanu, kuko yafunguwe kuri uyu wa 1 Mutarama 2019 arangije igifungo yakatiwe azira gukubita no gukomeretsa umugore we.

Saa cyenda z’ ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo Jay Polly yageze ku rubyiniro aririmbira abakunzi be bari bamaze amezi atanu bamutegereje.

Jay Polly wadandabiranaga ageze ku ndirimbo ya kane, abashinzwe umutekano we bamukuye ku rubyiniro bamushyira mu modoka y’ umuyobozi wa The Mane Bad Rama baramutahana, ubonako atabasha guhagara ndetse no kuvuga nabyo byari byanze kuko inzoga wabonaga zamurushije imbaraga.


Yasohowe adasoje indirimbo zose yagombaga kuririmba

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru amaze gusohoka muri gereza aho yakiriwe n’ umugore we Sharifa, umukobwa we na Bad Rama yavuze ko agiye gufasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Yavuze ko yisanze muri gereza afunganywe n’ urubyiruko rwinshi rufungiye gukoresha ibiyobyabwenge.

Jay Polly yanavuze ko agiye gukomeza umuziki we ndetse ko hari indirimbo yitwa ‘Umusaraba wa Josua’ azashyira ahagaragara mu minsi ya vuba.


Jay Polly ubwo yasohokaga muri Gereza yakiriwe n’umugore we n’umwana we

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)