Gutoranya abazavamo Miss Rwanda 2019 byatangiye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018, bitangirira i Musanze. Hatoranyijwe Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla, Teta Mugabo Ange Nicole na Munezero Adeline.

Bukeye bwaho taliki ya 16 Ukuboza 2018, iri jonjora ryakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu, maze biba ibyishimo kuri Mwiseneza Josiane wiyushye akuya kugira ngo yitabire Miss Rwanda akoze urugendo rurerure n’amaguru kugirango agere ahagombaga kubera iki gikorwa.


Mwiseneza Josiane

Abahagarariye iyi Ntara harimo Uwimana Triphine Mucyo , Mutoni Deborah , Igihoizo Mireille , Uwase Aisha , Tuyishime Vaness na Mwiseneza Josiane

Kuri ubungubu inkuru irikugarukwaho n’abantu benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda ni uyu mukobwa witwa Mwiseneza Josiane.

Uyu mukobwa abantu benshi bagiye bamugarukaho cyane yaba mubitangazamakuru no kumbugankoranyambaga, hari abamuvuga neza bamutera imbaraga zimukomeza ndetse hari n’abamuvuga nabi bavugako atari akwiriye kwitabira aya marushanwa gusa kuri we ahamya ko hari icyo ashaka kugeraho akaba ari nabyo byatumye yigirira icyizere cyo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Mubagize icyo bavuga kuri uyu mukobwa harimo umunyamakuru Jerad Mbabazi ukora mugisata cy’imyidagaduro mukigo cy’itangazamakuru cya RBA.


Umunyamakuru Jerad Mbabazi

Jerad Mbabazi ukunze kumvikana cyane kuri Magic Fm, yagaye cyane abari kuvuga nabi uyu mukobwa mubutumwa burebure yageneye abamukurikira yagaraje ko ashyigikiye Josiane ndetse yiteguye kumutera ingabo mubitugu.

Uyu munyamakuru yagize ati "#Ukombyumva : Plz abantu mukomeje guseka uyu mukobwa murashingira kuki muby’ukuri ? Harya ngo yaje n’amaguru ? Yatsitaye aza afite igikomere ? Ngo inyogosho ye munenga ? Ikigaragara rero hari bamwe bashaka kwigira abo bataribo ! Abanyarwanda bavukiye mu mujyi batazi ubuzima bw’icyaro bangana gute sibye gushaka kwirengagiza kwa bamwe bashaka kwigira abatazi uko kuri ? Nkurikije ibiganiro, comments, posts, etc Mu by’ukuri uyu mukobwa bamwe muramuziza ko avuka mu giturage kandi adafite ubushobozi bwo kwiha nk’ibya bagenzi be (gutega bus, n’ibindi) iyo aza kuba afite ubwo bushobozi ntaba yagenze n’amaguru come on ! Kugenda n’amaguru si igitangaza na mba, igitangaje abamuseka wasanga disi barakoraga urugendo rw’ibirometero n’ibirometero ngo bajye ku ishuri, Ku nsengero etc none today...?😎 ...ariko nk’umuntu utinyuka kumubaza ngo kuki ari wowe twibanzeho duhata ibibazo nkaho yaje atabikwiye, mbese yikebuke yirebe ko ari mu mwanya utari uwe ? Gute se ? Ubwo se iryo si iterabwoba Ku mwana w’umukobwa ? Mwe ahubwo mushingira kuki mumwibandaho ataranaca imbere y’akanama nkemurampaka ngo murebe icyo aricyo n’icyo azanye ? Komeza urugendo watangiye mukobwa mwiza #mwiseneza_josiane nibaguhe iyo hit ntibiguce intege ahubwo bibyaze umusaruro tukuri inyuma kugeza aho uzaba ukwiye kugera ! Cheers Girl 👏"


Ubutumwa bwa Jerad Mbabazi

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)