Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yaraye ataramiye abakunzi be bari bitabiriye igitaramo gitangira umwaka cya East African Party.

Ni igitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda harimo, Bruce Melodie, Buravan, Social Mulla, Riderman na Meddy usanzwe abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Meddy yerekanye umukunzi we mugitaramo

Meddy wari utegerejwe cyane kurubyiniro yahaje aririmba zimwe mu ndirimbo ze za kera yakoze atarava mu Rwanda nka ‘Mubwire’, ‘Igipimo’ n’izindi, izi zose wabonaga abakunzi b’ubumuziki bazishimiye nubwo ari izakera.

Meddy akigera kurubyiniro indirimbo yasabwaga cyane ni "Slowly" iyi ndirimbo yayirimbye yifashishije gitari ye acuranga ariko anafatanya n’abakunzi be kuyiririmba.

Uyu muhanzi yari yishimiwe cyane, kurubyiniro arikumwe n’ababyinnyi bamufashaga kubyina indirimbo ze zibyinitse, ubwo yageraga ku ndirimbo ye yise "Ntawamusimbura" abafana bahise bazamura amajwi basaba uyu muhanzi kubereka umukunzi yazanye mu Rwanda. Yakomeje aririmba iyi ndirimbo maze ageze hagati nibwo yahise ahamagara umukunzi we Sosena Afesa (Mimi Mehfra), ukomoka muri Ethiopia uherutse no kwerekanwa mu muryango we yagiye ku rubyiniro amwereka abakunzi be, Meddy arangije ati “mwamubonye ?” Uyu mukobwa yahise asubira hasi ubundi igitaramo kirakomeza.

Muri iki gitaramo Meddy yatangiye kuririmba ahagana i Saa Tanu yamaze kurubyiniro igihe kigera ku isaha yose, asoreza kundirimbo ye yise "Adi top" ari nayo nshya aheruka gushyira hanze.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)