Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo mu mahema ya Camp Kigali habereye igitaramo cyiswe ‘Ikaze Night Party’ kibanziriza iserukiramuco mpuzamahanga ry’Ubumuntu rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya 5.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 kugeza kuya 14 Nyakanga 2019, i Kigali harabera iserukiramuco rizwi nka Ubumuntu Arts Festival.

Nkuko bisanzwe iri serukiramuco ribanzirizwa n’igitaramo cyiswe ‘Ikaze Night Party’ aho abaje kwitabira iri serukiramuco bataramirwa n’abahanzi batandukanye murwego rwo kubaha ikaze mu Rwagasabo, amafaranga avuyemo akaba yifashishwa mu gutegura iserukiramuco ry’umwaka ukurikiraho cyane ko kwinjira biba ari ubuntu.

Kuri iyi nshuro umuhanzi mukuru muri iki gitaramo yari Mbabazi Liliane, Umunyarwandakazi usanzwe akorera muzika muri Uganda. Uyu muhanzikazi w’umuhanga mukugorora ijwi, yataramiye abari aho bataha batabishaka.

Lilian Mbabazi yabanjirijwe ku rubyiniro na Emmanuel wacuranze inanga abifatanya no kuririmba zimwe mu ndirimbo za karahanyuze, yakurikiwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryanyuze benshi mu mbyino za Kinyarwanda.

Umuhanzi Alexander Star wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nawe yashimishije benshi muri iki gitaramo mu ndirimbo ze zitandukanye harimo n’iyitwa ‘Show me the way’ yakoranye na Andy Bumuntu.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo, yavuze ko Leta yiteguye gukomeza gufasha mu iterambere ry’iserukiramuco rya Ubumuntu’ ku bw’uruhare rutaziguye ubuhanzi bwagize nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mu bwiyunge no komora ibikomere.

Muri uyu mwaka iri serukiramuco rizibanda bazibanda ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu. Rizajya ribera ahabera ibitaramo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kwinjira ni ubuntu.


Liliane Mbabazi yanyuze benshi muri iki gitaramo.


Umuyobozi mukuru wa RDB, Claire Akamanzi wa kabiri uturutse ibumoso nawe yari yitabiriye iki gitaramo.


Umuhanzi Alexander Star wo muri Amerika yigaragaje muri iki gitaramo.


Minisitiri Nyirasafari Esperance.

Photos : Ishimwe Innoccent

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)