Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigeze ahakomeye, abakobwa babiri bamaze gusezererwa mu mwiherero hasigaye abandi batatu nabo bagomba gutaha. Umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa yumvikanye avuga ko bakopeza bamwe mu bakobwa mu bizami bakora kugirango havemo usezererwa.

Kuva ku itariki ya 13 Mutarama 2019 abakobwa 20 bagomba kuzatoranywamo Miss Rwanda 2019 berekeje mu mwiherero (boot camp) uri kubera muri Hotel Golden Tulip iherereye mu mujyi wa Nyamata.

Muri iki cyumweru cya kabiri ari nacyo cyanyuma bari muri boot camp, buri munsi hasezererwa umukobwa umwe kuzageza hasigaye 15 ari nabo bazahatana ku munsi wanyuma w’irushanwa.

Mu guhitamo umukobwa usezererwa, bakora ikizami cyanditse abagitsinze neza bahita bahabwa amahirwe yo gukomeza abandi bagahabwa amahirwe nuko batowe kuri sms, babiri banyuma umwe ahabwa amahirwe yo gukomeza na bagenzi be undi agasezererwa.

Kugeza ubu hamaze gusererwa abakobwa babiri, Higiro Joally wsezerewe ku mugoroba wok u Cyumweru na IIgihozo Darine wasezerewe kuwa Mbere.

Nyuma yuko Higiro Joally asezerewe ntibivugweho rumwe na benshi bitewe nuko ari mu bagaragaza uburanga, Angelique Gatarayiha wari mu kanama nkemurampaka kasezereye uyu mukobwa yumvikanye avugira kuri telefone asobanura ko Joally yasezerewe kubera ko babuze uko bamugira kuko yananiwe no gukopera akaba atazi no kurebera ku nkota yari afite.

Yagize ati "Muri ako kanama kirukanye Joally nari ndimo, ntabwo ari ibintu byoroshye ndimo ndirukanka mfite indege ya mukanya nimara kwicara mu kibuga ndababwira uko byagenze,..."

Akomeza agira ati "reka nkubwire bariya bana b’abakobwa ni beza noneho nari mbegereye mbabona ni beza, nk’uwo Joally ni mwiza ariko no gukopera ntabwo abizi n’inkota yicuriye yananiwe kuyisomaho, ubwose wamugira ute nk’uwonguwo kweli."

Icyakora nyuma yuko aya majwi ya Angelique akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi bagatangira gushinja iri rushanwa uburiganya, yahise avuga ko basesenguye nabi imvugo atashatse kuvuga ko bakopeza aba bakobwa.

Ati "Inkota navugaga ni inyandiko buri wese hariya yifashisha mu gukora ikizami, kandi barabyemerewe, ikindi ni inkota yikoreye si iyo bamukoreye. Uburyo amarushanwa yabaye byanyuze kuri televiziyo biroroshye kubona uko byakozwe."

Biteganyijweko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azamenyekana mu birori bikomeye bizabera kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019, bikazabera i Rusororo muri Intare Conference Arena.


Angelique Gatarayiha yavuze ko Joally yatashye kuko atazi gukopera.

Abakobwa babanza gukora ikizami cyanditse kugirango hamenyekane usezererwa.


Babiri banyuma umwe atorwa na bagenzi be usigaye akaba ariwe usezererwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)