Hirwa May Lo ni umwe muhanzi bakora inyana ya Hip Hop bakunzwe mu ntara y’Amajyaruguru.

May Lo yashyize hanze indirimbo nshya yumvikanamo amagambo y’abakundanye ariko bagatandukana.

May-Lo ni umwe muhanzi babahanga munjyana ya hip hop

Iyi ndirimbo uyu musore yayise "Mureke agende"

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo uyu musore w’umuhanga mu myandikire hari aho agira ati "Wivunika umubwira uti ntugende, nashaka azagere n’ibugande, ubwo amaraso arashyushye mureke agende........! "

Mukiganiro May Lo yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare.com yadutangarije ko iyi ari indirimbo yahimbye bitewe n’ibyo abakundana bakunze gucamo ugasanga barakundana baryaryanya umwe agacika undi kandi ntampamvu zifatika zihari.

May-Lo avugako yiteguye kuba yashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo mu minsi ya vuba kuko abonako abakunzi be bayakiriye neza.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ntara y’amajyaruguru avugako nubwo bitoroshye ubu agiye gutangira kumenyekanisha umuziki we no mu mujyi wa Kigali, kugirango nabo babashe kuba bamwiyumvamo.

Indirimbo May-Lo yaherukaga gushyira hanze n’iyo yise ’’Hari Undi waje’" nayo yakiriwe neza n’abakunzi ba hip hop.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)