Kuri uyu wa 16 Mutarama 2019, Umuhanzi Innocent Muvunyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yishimiye gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya Yise "Ngwino".

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Pacento usanzwe azwi cyane mu gutunganya indirimbo.

Umuhanzi Innocent Muvunyi akorera umuziki we muri Zambia akaba ari na ho aba akanahakorera akazi k’ubuganga.

Indirimbo Ngwino ikubuyemo ubutumwa bubwira abantu ibyiza biri muri Yesu igahamagarira buri wese kuza kumwakira.

Indirimbo Ngwino isohotse nyuma y’indi yise "He is" yasohoye mu minsi ishize zombi zikaba zizaba ziri ku muzingo wa mbere w’indirimbo ze azamurika mu minsi iri imbere.

Umva Indirimbo nshya ya Innocent Muvunyi

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)