"Ibintu byose bisaba kwihangana ugakora icyo ugomba gukora mu gihe nyacyo ntucike intege hanyuma igihe cyawe cyazagera kikazasanga uhagaze bwuma cyangwa se uhagaze neza muri rusange"

Ayo n’amagambo ya Producer Padu Beatz ukorera mu mujyi wa Kigali muri Highway Music ahazwi nko mu Gahoromani i Ndera yamenyekanye mu mwaka wa 2016 mu karere ka Musanze ubwo yasimburaga Fazzo Big Producer muri Stone Island Music ahantu yaje kuva ahita ashinga Studio ye nu giti cye, Studio imaze kunyuramo Abahanzi benshi batandukanye.

N’ubwo iminsi itambutse akora ibijyanye no gutunganya muzika mu buryo bw’amajwi izina Padu Beatz ntiriratumbagira ariko we ntacika intege avuga ko umunsi inyenyeri ye yatse isi yose izasobanukirwa ubuhanga amaze kugwiza muri Production.

Umuhamagaro we n’uwo gufasha impano z’abakiri bato

"Impamvu mutarumva indirimbo zaba Stars zakozwe na Padu Beatz suko zitakorwa ahubwo music yo mu Rwanda murabizi ntago biba byoroshye gusa kuri njye cyane cyane kuzamura impano nshyashya no gufasha uko nshoboye ababuze uko bagerageza kuzamura impano zabo, mba numva ariwo muhamagaro wanjye ari nawo musanzu wanjye kuri muzika nyarwanda."

Akomeza agira ati :
"gukorera umustar yego byazamura izina ryanjye ariko ntacyo naba mariye wawundi ukeneye umufasha ngo amenye ko yakora music cyangwa ntayikore ! naho abitwa ko bazwi nabo igihe cyabo nikigera tuzakorana buriya nubwo biba bitoroshye, gusa ubu nari mpugiye mu gufasha cyane abakiri bato cyane kugerageza amahirwe yabo kandi barahari benshi bashoboye." Padu Beatz

Iyo agiye gukorana n’umuhanzi hari byinshi abanza kwitondera n’ibimuza mu mutwe bwa mbere

" Umuhanzi nkimwumva ikinzamo mbere mbanza kumva urwego rw’ubumenyi afite mu muziki, ese bungana iki ? ese ibyo ari gukora arabizi arabyumva ? cyangwa ari gushakisha ? cyangwa ntanibyo azi ? nibyo mbanza kumva donc nibyo binzamo mbere ! hanyuma na discipline ye ndayireba cyane niba ari wa muntu wabwira akumva donc wakosora akumva then nkamenya uko imikorere yanjye nawe iraza kuba imeze"

Ku bijyanye no kwinjiza agafaranga muri Studio ye Padu Beatz mu kiganiro na Ibyamamare yagize ati :

" Abahanzi bo bitewe n uko isoko ryo mu Rwanda ndetse n’ubushobozi bwabo cyangwa ikofi muri rusange bihagaze navuga ko bataboneka cyane ariko nanone ntibabura bacye beza da ! Erega mu Rwanda ijambo ubushobozi ni ikibazo !! hahahah kandi ntabushobozi ibyinshi ntibigenda neza nkuko mubizi muri domaine zose"Padu Beatz.

Asoza ikiganiro na Ibyamamare.com yasabye abahanzi kutirara bagakora ibihangano bifite ireme bidasaza ku buryo umuntu yumva indirimbo akagira icyo asigarana agira inama abatunganya muzika bagenzi be kwita kuri qualite y’igihangano no kubaha ababagana kuko akenshi usanga aba Producers benshi iyo amaze kwishyurwa badindiza ishyirwa hanze ry’igihangano cyane cyane ku bahanzi bakizamuka.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)