Umuhanzi Eric Senderi yasohoye indirimbo nshya y’icyunamo yitwa ‘Amateka yacu’ ngo izafasha Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Eric Senderi ni umwe mu bahanzi bakunze gukora indirimbo ziganjemo ibikorwa bya Leta, ibireba abaturage hamwe n’urukundo n’izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Buri mwaka iyo u Rwanda rugeze mu bihe byo kwibuka, uyu muhanzi na we asohora indirimbo irimo ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 994.

Mu gitondo kuri uyu wa gatanu tariki 5 Mata, Senderi yasohoye indirimbo yitwa ‘Amateka yacu’ na yo ngo iri mu zizakoreshwa muri minsi 100 yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994.

Aganira na Umuseke yavuze ko iyo ndirimbo yayise ‘amateka yacu’ bitewe gushaka kuvuga ku barokotse n’abana na bo n’ibikomere bafite.

Ati “Nyandika nagendeye ku barokotse mbana na bo buri munsi mbona ko bagifite ibikomere by’inyuma ku mubiri n’imbere mu mitima batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Senderi yakomeje avuga ko yihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside kandi ngo arasaba buri wese utunze Televiziyo na telephone kumva ubutumwa buri muri iyo ndirimbo.

Ati “Ndasaba abayobozi kuva ku mudugudu kugera ku gihugu, ko iyi ndirimbo bayigeza mu baturage kugira ngo izabafashe kuva taliki ya 7 Mata kugeza iminsi ijana yo kwibuka isojwe.”

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)