Hitimana Alain wamamaye ku mazina y’ubuhanzi nka Freeman yasabye anakwa umukunzi we Mutuyimana Belyse bamaze igihe bakundana.

Umuhango wo kusaba no gutanga inkano mu muryango wa Mutuyimana Belyse wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 2 Gashyantare 2019, ubera mu mujyi wa Kigali, Kimironko ahazwi nko k’Ururembo.

Byari ibirori bibereye ijisho aho wabonaga akanyamuneza kubatashye ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’imiryango y’aba bageni.

Freeman uzwi nk’umusore w’ibigango yavuzeko Belyse ariwe mukobwa w’inzozi akaba ari nayo mpamvu yiyemeje kubana nawe akaramata.

Yagize ati : “Namukundiye ko ari umukobwa mwiza ufite ingano nkunda, azi ubwenge kuko yagiye angira inama ku bintu runaka nabikora bigacamo, yicisha bugufi agakunda gusenga Imana.”

Freeman ni umuhanzi ubimazemo igihe kuko amaze imyaka igera kuri itanu akaor umuziki, yibanda ku ndirimbo z’urukundo.

REBA VIDEO HANO

Azwi mu ndirimbo nka Nti bikabeho, Uri umwe nanjye, Umubikira, Zana irindi, Hadjati,Igikomangoma nizindi

Akanyamuneza kari kose kuri Belyse na Alain

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)