Deborah Masasu umukobwa w’umuvugabutumwa Apôtre Masasu Joshua, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we.

Kuri uyu wa Mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Musafiri Thacien umukunzi wa Deborah Masasu yaciye bugufi atera ivi asaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, uyu mukobwa nawe ntiyazuyaje yahise abyemera.

akanyamuneza kari kose

Bibaye nyuma y’aho ku wa 19 Gicurasi 2019 Musafiri yerekanwe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church, bikavugwa ko azarushinga na Deborah ariko icyo gihe uyu mukobwa ntabwo yari mu Rwanda.

Mu mwaka ushize, uyu mukobwa n’Umuririmbyi Patient Bizimana bahanye ubutumwa kuri Saint Valentin buhishura ko bashobora kuba barashatse gukundana bikazamo kidobya.

Patient Bizimana yanditse asaba Deborah ko yamwiyungaho bagasangira ibyishimo by’umunsi w’abakundana ndetse amubwira ko ari wenyine bityo ko amata yaba abyaye amavuta, umukobwa yahise yandika abwira uyu muhanzi ko icyifuzo cye kitakubahirizwa kuko amazi yarenze inkombe.

Patient yagize ati “Deborah Masasu na we nkwifurije umunsi mwiza wa Saint Valentin. Ngwino twishimane […] Ndi njye nyine.”

Umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu yahaye Patient Bizimana igisubizo amubwira ko ‘yatinze kumutumira’ ndetse amwibutsa ko yigeze kumwanga bityo ko ubu yahisemo Yesu.

Yagize ati “Patient Bizimana, ntiwanyanze se ? Ubu ndi kumwe n’inshuti. Waratinze cyane. Ntiwantumiye hakiri kare […] sinkiri njye nyine, ubu mfite Yesu [aya magambo yayaherekeje udutima, aka mbere kari gashinzemo icumu akandi kameze neza mu ibara ry’umuyemba].”

Umuryango wa Apotre Masasu

Uwamahoro Masasu Deborah, ni umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)