Mugabo Teta Ange Nicole wari ufite nimero 23 abaye umukobwa wa gatanu usezerewe mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, hasigaye abakobwa 15 bazahatana ku munsi wanyuma bagatoranywamo uzegukana ikamba n’ibisonga bye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane kuya 24 Mutarama 2019, niwo wari umunsi wo gusezerera umukobwa wa gatanu ari nawe wanyuma mu bagombaga gusezererwa mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Nk’uko bisanzwe abakobwa bose bahawe ikizami cyanditse ku ngingo y’ubwiza bufite intego, mu guhitamo usezererwa habanje gutangazwa icyenda batsinze neza iki kizami, batanu batowe cyane kuri SMS hasigara abakobwa babiri aribo Mugabo Teta Ange Nicole (No23) na Inyumba Charlotte(No33) bagombaga kuvamo umwe usigara mu mwiherero undi agataha, kandi amajwi agatangwa na bagenzi babo.

Mugabo Teta Ange Nicole niwe waje gusezererwa kuko yatowe na bagenzi be 6 mu gihe Charlotte yatowe n’amajwi 8.

Mwiseneza Josiane amatora yo kuri SMS arinse asozwa ariwe ukiyoboye abandi aho kuri uyu munsi yaje imbere n’amajwi 71,241, akurikirwa na Kabahenda Rica Michaella 68,532, Bayera Nisha Keza 57,866, Niyonsaba Josiane 43,243 na Uwicyeza Pamella 42,579.

Nyuma yuko abakobwa batanu bagombaga gusezererwa mu mwiherero barangiyi, ubu igitegerejwe n’umunsi nyamukuru wo kuri uyu wa Gatandatu kuya 26 Mutarama 2019 ubwo hazatangazwa umukobwa wambikwa iri kamba agasimbura Iradukunda Liliane wari urimaranye umwaka. Ibi birori bikazabera i Rusororo muri Intare Conference Arena.


Mugabo Teta Ange Nicole (No23) na Inyumba Charlotte(No33) bagombaga kuvamo umwe usigara mu mwiherero undi agataha


Abakobwa batanu batowe cyane kuri SMS.

Abakobwa bari kwandika uwo buri wese ahaye amahirwe.

Dr. Higiro Jean Pierre abarura amajwi ngo hamenyekane umukobwa usezererwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)