Irushanwa ryo gushakisha umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda rirakomeje, Abakobwa 20 batangiye umwiherero nyuma y’inyumweru kimwe, ubu basigaye 18.

Aba bakobwa bari bamaze igihe kigera kucyumweru bari mu mwiherero uri kubera i Nyamata muri Hotel ya Golden Tulip, ubu bari mucyiciro cy’ishyiraniro kuko kuva kucyumweru taliki ya 20 Mutarama 2019 batangiye gusezerera umukobwa umwe kugeza hasigaye 15.


Igihozo Darine yasezerewe

Umukobwa wasezerewe bwa mbere ni uwitwa Higiro Joally yahise azinga ibye byose ataha iwabo nyuma y’icyumweru cyose aba muri Hotel n’abandi bakobwa bari bahatanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Mutarama 2019, undi mukobwa wa kabiri nawe yahise yerekwa umuryango usohoka muri iri rushanwa azinga ibyo yazanye byose ahita ataha iwabo, uwasezerewe ni uwitwa Igihozo Darine wari wambaye nimero 26.

Uyu Igihozo Darine utashye yarikumwe na Umurungi Sandrine ufite nimero 19, Umurungi yabashije gusigara atowe n’abakobwa 13 naho Igihozo ahabwa amahirwe atatu irindi jwi rimwe riba imfabusa ari nabyo byatumye ataha.

Mubiriguhesha amanota aba bakobwa harimo ikizamini cyanditse, abitwaye neza 12 byabahaye amahirwe yo gukomeza mu mwiherero, batanu barokorwa no gutorwa cyane kuri SMS mu gihe undi yatowe na bagenzi be.

Mwiseneza Josiane niwe wari ubayoboye bose mu majwi yo kuri SMS afite 18 394 , Bayera Nisha Keza amukurikira afite 10 471, Niyonsaba Josiane afite 10 033, Mutoni Oliver wari ufite 9 919 na Uwicyeza Pamella ufite 9 237.


Uyu mukobwa wasezerewe yahise ahabwa imodoka ataha iwabo

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)