Tuyishimire Cyiza Vanessa wari ufite nimero 33 yabaye umukobwa wa kane usezerewe mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, basigaje gusezerera undi umwe ubundi hagategerezwa ibirori nyamukuru byo kumenya uzambikwa ikamba.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kuya 23 Mutarama 2019, niwo wari umunsi wo gusezerera umukobwa wa kane mu bari mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, nyuma y’abandi batatu bamaze gutaha.

Nk’uko bisanzwe abakobwa bose bahawe ikizami cyanditse ku ngingo y’ibyerekeye gukoresha itumanaho, mu guhitamo usezererwa habanje gutangazwa icumi batsinze neza ikizami, batanu batowe cyane kuri SMS hasigara abakobwa babiri aribo Tuyishimire Cyiza Vanessa (No6) na Inyumba Charlotte(No33) bagombaga kuvamo umwe usigara mu mwiherero undi agataha, kandi amajwi agatangwa na bagenzi babo.

Abatowe cyane kuri SMS bakomeje kuyoborwa na Mwiseneza Josiane wagize amajwi 31 571, Bayera Nisha Keza 28 460, Uwicyeza Pamella 18 276, Niyonsaba Josiane wagize 17 518 na Mutoni Oliver wagize 17 473.

Kugeza ubu m’umwiherero w’abahatanira kuba Miss Rwanda 2019 hasigayemo abakobwa 16, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane biteganyijwe ko hazasezererwa umukobwa wa gatanu ari nawe wanyuma mu bagomba gusezererwa ubundi hagategerezwa ibirori nyamukuru bizatangarizwamo uwegukanye ikamba.


Tuyishime Cyiza Vanessa abaye umukobwa wa Knae usezererwe.

Inyumba Charlotte na Tuyishimire Cyiza Vanessa bagombaga kuvamo ukomeza nutaha.

Abakobwa batanu batowe cyane kurusha abandi kuri SMS.

Vaness asezera kuri bagenzi be asize mu irushanwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)