Gwanga Edison uzwi kw’izina rya Captain Pacson , yagiye aba umunyamakuru ku ma radiyo na tereviziyo bitandukanye, akaba umwe mu bakomeje guhirimbanira Hip Hop. Kuri ubu arimo gushakishwa ashinjwa ubujura bwa microphone mikorofone yo muri The Beam Beats.

Gwanga Edison uzwi nka Captain Pacson

Kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2019, Pacson yagiye muri studio ihagarariwe na Lazer Beats yiba Microphone (mikorofone) yifashishwa mu gufata amajwi. Uyu musore Lazer Beats aherutse gushyira hanze Audio y’indirimbo “Indorerwamo” ya K John ft Allstar(Man Marrtin, Yemba Voice, Jay C, Green P n’abandi ), iyi ndirimbo irimo irana tunganyirizwa amashusho.

KANDA HANO WUMVE UKURI , UKO BYAGENZE

Pacson yamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop ahanini mu ndirimbo ze yahurizagamo abahanzi bakomeye nka “Champion , My City, Komeza ” n’izindi , yakoze kubitangaza makuru bitandukanye mu biganiro by’imyidagaduro nko kuri “City Radio , Tv 1, BTN Tv.” Aha kuri Btn Tv niho aheruka yanavuye bamwirukanye.

Kuri ubu biravugwa ko nta gitangazamakuru afite ari gukorera.

Tuganira na Lazer Beats wibwe n’uyu muhanzi, yavuze ko Pacson yangiritse kandi amerewe nabi n’ubukene , dore ko ngo uba ubona asigaye anadandabirana.

Bishobora kuba biterwa n’ibiyobyabwenge nubwo uyu mu Producer we ntamakuru abifiteho kuko atazi aho abinywera.

Hirwa Lazer Beats uhagarariye The Beam Beats Records

Lazer Beats ati : “Pacson yaraje ansanga muri Studio, narindi njyenyine, narasohotse ngiye kugura amazi nje nsanga yantwariye Microphone. Narabikurikiranye mushakisha aho nciye nkasanga arahavuye ari kuyishakira umukiriya bakananiranwa ibiciro.”

Lazer Beats akomeza avugako naba komisiyoneri Pacson yagendaga ashyiraho nabo bamuhaye amakuru ko ayifite kandi yanayiraranye.

Uyu musore ukora munzu itunganya muzika izwi nka The Beam Beats ngo ubu yamaze kugeza ikirego cye kuri R.I.B bakaba bari kumushakisha, kuko ubu ikimuraje inshinga ari uguhiga Pacson kugeza amubonye akamusubiza ibye , bitaba ibyo agahanishwa amategeko cyangwa akajya kugororwa nkabandi.

Iyi Microphone yibwe na Pacson ngo ihagaze akayabo kari hagati y’ibihumbi 350Rwf n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Lazer Beats yasoje asaba abantu baziranye na Pacson kumwirinda cyangwa bakaba maso kubera iyi ngeso ikomeje kumuvugwa ho y’ubujura , doreko no minsi ishize yavuzweho kwiba bimwe mu bikoresho by’igitangazamakuru yakoreraga.

Bari basanzwe bamufata nk’umuntu bubaha kuko yanabatanze muri muzika kandi hari n’ibikorwa byiza yakoze , ariko bakavugako ari gusaza yandavura kandi ataribwo buryo yakagombye kugaragazamo izina rye.

Lazer Beat ngo yababajwe cyane nuko yibye igikoresho nawe akenera umunsi kuwundi, kuko aha banakoreraga Pacson indirimbo kubuntu.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)