Umunyamakuru Fatty Kwizera uzwi ku maradiyo anyuranye no kuri televiziyo ya Royal TV na Authentic Radio mu biganiro by’imikino, wari umaze amezi umunani muri Gereza akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge umucamanza ahita ategeka ko afungurwa mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa kane.

Nubwo ubushinja cyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

Uko iburanisha riheruka ryagenze

Yatangiye kuburana mu mizi mu Ukuboza umwaka ushize.

Babanje kureba niba uvugwa ari we wasambanyijwe, uruhande rw’uregwa ruvuga ko umwirondoro utangwa n’Ubushinjacyaha atari wo utangwa n’umushinga w’indangamuntu (uvuga ko yavutse 2003), bityo uregwa aregwa umuntu utabaho, wa baringa.

Haburanywe kandi ku gihe (amasaha) igikorwa cyabereye, uregwa akavuga ko amasaha ubushinjacyaha buvuga icyo gihe we yari akiri kukazi.

Humviswe kandi umutangabuhamya wabajijwe ibibazo binyuranye ku habereye icyaha n’igihe byakorewe.

Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo muri Nzeri ishize Ubushinjacyaha bwari bufite ibimenyetso bya muganga ko uyu mukobwa yasambanyijwe. Kandi yari yaraye kuri uyu munyamakuru.

Kwizera we icyo gihe yaburanye avuga ko umwana yaraye mu ruganiriro naho we akarara mu cyumba. Ni ko gukatirwa gufungwa by’agateganyo.

Uyu mwana bivugwa ko nyuma yahise abura, yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruturanye n’aho uyu munyamakuru aba.

Nyuma y’iburanisha ry’uyu munsi Urukiko rwahaye impande zombi ijambo.

Kwizera Elie alias Fatty avuga ko umwana bamushinja gusambanya ari baringa atabayeho kandi ko atakora ibintu binyuranye n’ibyo abanyamakuru bakora byo gukangurira abantu kwirinda gusambanya abana. Bityo atasubira inyuma ngo abikore.

Asaba urukiko kudaha agaciro ibyifuzo by’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa burundu bushingiye ku bimenyetso byagaragajwe mu maburanisha y’uru rubanza buvuga ko bihamya icyaha Kwizera.

Mu itegeko rya 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 133 isobanura icyaha cyo gusambanya umwana (-18) ikanateganya ko uhamwe na cyo “ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25”.

Iyi ngingo inasobanura ko gusambanya umwana utarengeje imyaka 14, gusambanya umwana bikamutera indwara idakira cyangwa ubumuga, gusambanya umwana ukabana nawe nk’umugabo n’umugore ibi bihanishwa gufungwa burundu.

Urukiko uyu munsi rwapfundikiye urubanza ruregwamo uyu munyamakuru w’imikino Kwizera Elie, ruzasomwwa tariki 14 Werurwe 2019.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)