Umunyamakuru wamenyekanye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro hano mu Rwanda, Mike Karangwa yasabye anakwa umukobwa witwa Isimbi Roselyne uzwi nka Mimi bamaze igihe bakundana.

Mike Karangwa na Isimbi bitegura kubana akaramata, Imihango yo gusana no gukwa yabaye kuri iki cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 I Gikondo mu mujyi wa Kigali

Mike Karangwa yasabye anakwa Isimbi

Mike Karangwa yasabye anakwa umukunzi we Isimbi Roselyne bamaze igihe bakundana atanga inkwano ahabwa umugeni imbere y’inshuti n’imiryango y’aba bombi.

Bamporiki Edouard na Mugabo Justin nyiri Radio na Isango Star TV, nibo bari barangaje imbere abasaza baje gusaba.

Mike Karangwa yari agaragiwe n’abanyamakuru barimo Friday James, Lucky Nzeyimana, Claude Kabengera na Happy Bunani, uyu muhango wagaragayemo abantu benshi bazwi cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda bari baje gushyigikira Mike Karangwa n’umukunzi we.

Bamboriki Eduard ari mubasabiye umugeni , Mike Karangwa

Mike yasabye umukunzi we nyuma yuko tariki 14 Gashyantare 2019 bari basezeranye na Isimbi imbere y’amategeko mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)