Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke, uyu mugabo umaze kwamamara cyane mugusetsa yabyaye umwana w’imfura nyuma y’amezi abiri akoze ubukwe.

Kibonke yatangajeko umugore we yabyariye mu bitaro bya Polisi Kacyiru, yabyaye umwana w’umukobwa bahise baha izina rya Mugisha Nellah Oriane.


Kibonke n’umugore we bari bamaze igihe gito basezeranye

Mubutumwa Kibonke yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ibyishimo atewe no kuba uyu munsi nawe agiye kujya yitwa Papa.

Yagize ati "Umwana wanjye wambere, ndishimye cyane kuba umubyeyi, ishimwe kurukundo rwanjye Ntambara Jacky."


Kibonke ari mubyishimo bidasanzwe byo kwakira imfura ye y’umukobwa

Ubukwe bwa Kibonke na Mutoni Jacky bavugako bari bamaranye imyaka itatu bakundana, bwabaye ku wa 18 Ukwakira 2018 mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Ubu bukwe abantu benshi ntibigeze babufata nk’ibintu biribyo kuko hari abavugagako ari urwenya uyu mugabo yarimo gukina.

Kibonke amaze kwamamara cyane muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko akaba ari nayo yatumye abantu benshi bamumenya.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)