Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Kimenyi Yves yifashe amashusho yambaye ubusa agaragaza ubwambure none yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2019 nibwo aya mashusho agaragaramo ibice by’umubiri by’uyu munyezamu birimo n’imyanya ndanga gitsina yasakaye.

Biravugwa ko Kimenyi Yves yifashe aya mashusho akayoherereza imwe mu nshuti ze ikaba ariyo iyasakaza none yageze kuri benshi bakoresha imbuga nka ; Whatsapp na Instagram.

Aya mashusho adasanzwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru yasohotse mu gihe habura iminsi itanu gusa ngo Kimenyi Yves n’ikipe ye APR FC bahangane na mukeba w’ibihe byose Rayon Sports bahanganye ku rugamba rw’igikombe cya Shampiyona.

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 54 irasabwa gutsinda Rayon Sports igatangira gukoza imitwe y’intoki ku gikombe kuko yaba iyirushije amanota icyenda yose, mu gihe Rayon Sports ubu ifite amanota 48 yo nibona intsinzi yo izasatira APR FC, ikinyuranyo cy’amanota atandatu kigabanuka, hagasigaramo amanota atatu.

Kimenyi Yves wavutse tariki 13 Ukwakira 1996 yageze muri APR FC mu 2013 avuye mu Isonga FC yakiniye kuva mu 2011.

Yagiriwe ikizere n’abatoza b’ikipe y’igihugu kuva umwaka ushize kuko yakinnye imikino ine muri itanu ikipe y’igihugu nkuru yakinnye kuva 2018, bivuga ko ariwe mahitamo ya mbere ya Higiro Thomas na Mashami Vincent batoza Amavubi.

Ibibaye kuri Kimenyi Yves byabera isomo benshi kuko imbuga nkoranyambaga ni ntakumirwa mu kwihutisha amakuru, amafoto n’amashusho. Buri wese yakwitondera ayo ashyiraho cyangwa ayo aha bagenzi be.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(4)