Mutabazi vedaste n’umuramyi umuhanzi usingiza Imana yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri 2015 arazwi mu Ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Musanze akomokamo.

Mutabazi Vedaste amaze gukora indirimbo 7 arateganya gushyira hanze albumu ye ya mbere mu minsi ya vuba akazakora igitaramo cyo kuyimurika kizahembura imitima ya benshi.

Nyuma yo gushyira hanze albumu ye ya mbere uyu muramyi atangaza ko azahita atangira urugendo rwo kwamamaza Inkuru nziza ya Yesu Kristo mu Gihugu cyose abinyujije mu ndirimbo

" Nteganya ko nyuma nzagura ubuhanzi bwanjye mumujyi wa kigali no m uzindi ntara aho nzitabira ibiterane(Concerts) nyinshi nanegere Itangazamakuru cyane kuko ridufasha kugeza ubutumwa kure" Mutabazi


Vedaste Mutabazi

Vedaste ushimishwa no kuba ubutumwa atanga mu ndirimbo ze bugera kuri benshi aterwa imbaraga no kuba indirimbo ze ahenshi zifashishwa mu kuramya no Guhimbaza Imana ibintu bimunezeza bikamuha inkomezi zo gukorera Imana binyuze mu kuririmba.

Yagize ati :"Ndahamya ko muri batatu bakora cyane muntara y’amajyaruguru ndimo kandi izina ryanjye si rishya mu matwi y’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.Imana iragenda yagura umulimo wayo" Vedaste

Aganira na Ibyamamare.com yagarutse ku mpamvu nyamukuru yamuteye gukora indirimbo aherutse gushyira hanze yise Abakunzi.

"Icyanteye gukora iyi ndirimbo nabonye abahanzi benshi baririmba abakobwa aho niho nakuye inspiration ko nanjye mfite umukunzi ariwe yesu ngomba kuririmbira nkora iyi ndirimbo nyita abakunzi"

Nk’umuhanzi wifuza kugeza ubutumwa bwiza bw’Uhoraho ku bantu benshi yasoje asaba abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gutanga umusanzu wabo bashyigikira abahanzi bakunda no kurushaho kwegerana n’Imana

Abakunzi indirimbo nshya ya Vedaste Mutabazi

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)