Roy paul n’umusore wimyaka 23 w’Umunyarwanda n’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo za rap abarizwa muri Label ya Capital Nation afitemo amasezerano y’imyaka 5.

Mw’itangira rya Muzika Roy Paul yabarizwaga mw’itsinda ryitwaga The Tempoz kur’ubu ritakibaho ariko abari barigize bakaba bose bafashwa na Capital Nation kugira ngo bakomeze kwagura impano zabo no kuzimenyekanisha.


Roy Paul yizeye iterambere rya muzika ye muri Capital Nation

Nk’uko yabitangarije Ibyamamare.com impamvu nyamukuru yateye gutandukana kwiri tsinda n’ukugira ngo bur’umwe abone umwanya wo gukora ibimunyura nta wubangamiye undi.

"Twarebye ukuntu twakora ibintu bizaramba ntawubagamiye undi kuko nk’ubu Roy Paul ndi gukora indirimbo nyinshi ziganjemo kuririmba Twist nawe ari gukora izindi nyinshi za Hiphop El Dave nawe ubu ari gukora gospel Hiphop soo twahisemo ko burumwe yakora solo tugakomeza gukorana mubundi buryo nkuko twese twahurijwe hamwe muri capital nation" Roy Paul

Nk’umuhanzi watangiye urugendo rwo gukora muzika ku giti cye kwinjira muri Capital Nation asanga hari byinshi bizamufasha mu rugendo rwe rwa Muzika.

"Bizamfasha ikintu kinini cyane kuko urabizi umuziki usaba izindi mbaraga ntago wawishoboza wenyine Capital Nation nanjye tuzafatanya kubakana mu buryo bwose tubifashijwemo namwe cyane cyane mufite show business ku mutima" Roy Paul


Roy Paul na bagenzi be babarizwa muri Capital Nation

Roy Paul na bagenzi be bo muri Capital Nation ibarizwamo inzu itunganya muzika yitwa Capital Record bashyize hanze indirimbo bise "Turacyariho" yasohokanye n’amashusho izanagaragara kuri Albumu yitwa No One ya Capital Nation

"Turacyariho n’indirimbo iri mu njyana ya hip hop old school ikubiyemo ubutumwa bwo kudacika intege bitewe n’amagambo y’abantu, hari igihe umuntu aba akora ibintu bye ariko hari n’abandi bamuca intege bamubona nk’umuntu wahobagiye twe rero tuza tuvugako nta mpamvu yo kurecyera gukora utarajyera ku ntego yawe kuko nyuma iyo umaze kugira icyo ujyeraho babandi nibo baba abafana mbese muri rusange nindirimbo yogukomeza umukozi agakomera kucyo ashaka"


Producer Ency Via wo muri Capital Record

Ku magambo amaze iminsi yumvikana benshi bavuga ko Hip Hop yasubiye inyuma mu Rwanda Roy Paul yagize icyo abivugaho.

"Hip Hop yarinjiwe cyane gusa muri iyi minsi irikubikora neza kuko urebye nka KinyaTrap kur’ubu bahagaze neza kabisa kubwa akazi keza bakora gusa biracyagoronye kubona aba rapper babiri kuri stage nini gusa nabyo bizahinduka turabyizeye Imana ibirimo" Roy Paul

Yasoje asaba abakunzi b’umuziki Nyarwanda kumushyigikira ko nawe agiye gukora umuziki uryoshye.


Show me niyo ndirimbo ye nshya bagiye gufatira amashusho

Turacyariho indirimbo iri gukundwa n’abatari bacye. yirebe hano

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)