Iradukunda Ingabire Roselyne ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Fifi Rox ni umukobwa Uvuka Mu karere ka Nyarugenge akaba anasanzwe akorera umuziki we hano Mu mujyi wa Kigali aho amaze no kwigarurira imitima ya benshi Mu bakunzi ba Hip hop hano mu Rwanda.

Umuraperikazi Fifi Rox ufite igikundiro kidasanzwe muri iyi minsi.

Fifi Rox yatangiye kumvikana muri muzika nyarwanda ahagana mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yari yise "Abamikazi" yafatanyijemo na mugenzi we Queen Rapper nawe usanzwe ari n’inshuti ye magara, iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi ba Hip hop hano mu Rwanda kuko wasangaga iri gukwirakwizwa cyane hirya no hino kuri za Facebook ndetse na Whats’app ari nako ikinwa Ku ma radiyo amwe namwe ya hano mu Rwanda.

Iradukunda Ingabire Roselyne Ukoresha amazina ya Fifi Rox Muri Muzika.

Ibi byatije umurindi uyu muhanzikazi wemeza ko afite byinshi agomba kugeza ku jyana ya hip hop maze ahita yongera kujya muri Studio ashyira hanze izindi ndirimbo ari wenyine "Come Back,Isezerano Irindi Joro yafatanyijemo na Queen Rapper n’izindi, iyi ndirimbo isezerano ni indirimbo y’urukundo yumvikanamo amagambo meza y’abakundana, Isezerano nayo yagize umusaruro utari mubi kuko yatumye uyu muraperikazi amenyekana mu mpande zimwe z’igihugu ndetse agatangira no kwitabira bimwe mu bitaramo bitandukanye nka "Rwandan Music First" yanahuriyemo n’ibyamamare bya hano mu Rwanda birimo "Safi Madiba,Amag The Black,Khalfan,Social Mulla,Mukadaff ndetse n’Abandi benshi bazengurukanye igihugu muri ibi bitaramo.

Kimwe mu bitaramo bikomeye Fifi Rox Yitabiriye kizwi nka "Rwandan Music First"

Mu kiganiro n’IBYAMAMARE.com Fifi Rox unafite Indirimbo nshya ari kumuruka yadutangarije imwe mu mihigo n’intego bye muri muzika nyarwanda Yagize ati" Mfite intego yo kuba umustar ku rwego mpuzamahanga ndetse nkakora ibikorwa bitangaje hose kw’isi ku buryo buri muntu azamenya Fifi Rox hari ibintu byiza nakoze.

Ifoto Yamamaza Indirimbo Nshya "Ki Boss" y’Umuraperikazi Fifi Rox.

Indirimbo nshya ya Fifi Rox yashyize hanze yitwa "Ki boss" ikaba ari indirimbo yari yitezwe n’abantu benshi bitewe n’uburyo ifoto yamamaza iyi ndirimbo yari iteye amatsiko ndetse ikaba ari n’imwe mu mafoto yamamariza indirimbo(Cover Photo)yakwirakwijwe cyane ku mbugankoranyambaga zose ku kigero cyo hejuru.
"Ki boss" indirimbo nshya ya Fifi Rox ubu iraboneka ku mbugankoranyamba zitandukanye za hano mu Rwanda.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye nawe Fifi Rox yashimiye cyane abakunzi be bakunze kumwereka urukundo aho agiye hose ndetse n’abanyamakuru batandukanye bamufasha mu bikorwa bye bya buri munsi anemeza ko Nawe agiye kubashimisha cyane ahereye ku mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya "Ki boss" agomba gushyira hanze mu minsi mike.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)