Umuramyi Gentil Misigaro umaze imyaka 15 muri Canada yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019.

Ashagawe n’abantu ba hafi mu muryango we , inshuti ze ziba mu Rwanda , abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, Gentil yahawe indabyo n’umwana muto w’umukobwa mu rwego rwo kumuha ikaze.

Abari baje kwakira Gentil Misigaro

Yageze i Kanombe ahagana saa kumi z’umugoroba. Mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru yashimangiye ko yishimiye kugaruka ku ivuko, ndetse ngo icyo yari akumbuye kurusha ibindi ari ikirere n’urugwiro by’Abanyarwanda.

Yagize ati “ Ni ibyishimo gusa nyuma yo kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 15 dore ko mpaheruka muri 2004 ”.

’Hari imbaraga Rwanda Tour’ ni cyo gitaramo cya mbere Gentil Misigaro aje gukorera mu Rwanda. Giteganijwe kuba tariki 10 Werurwe 2019, kikazabera muri Camp Kigali aho imiryango izaba ikinguye kuva Saa kumi z’umugoroba.

Iki gitaramo kije nyuma y’ibindi bitandukanye yakoreye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Reba Video uburyo yakiriwe i Kanombe

Muri iki gitaramo Gentil Misigaro azaba ari kumwe n’abaramyi n’abaririmbyi batandukanye barimo Aime Uwimana, Alarm Ministries, Adrien Misigaro, Bosco Nshuti, Evan Jarrell na Shekinah Worship Team y’i Masoro.

Ku kibuga cy’indege i Kanombe, Gentil Misigaro yasanze itangazamakuru rimutegereje

Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa. Ku bantu bari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, itike yo mu myanya isanzwe iragura 5,000Frw, muri VIP iragura 10,000Frw, ameza y’abantu 8 ni 200,000Frw.

Ku bantu bazagura amatike ku munsi w’igitaramo ni ukuvuga ku muryango w’ahazabera igitaramo, itike yo mu myanya isanzwe izaba igura 10,000Frw, muri VIP ni 15,000Frw naho ameza y’abantu 8 ni 200,000Frw.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)