Abahuriye ku izina Sylvie bagera kuri 35 bihurije hamwe bakora umuryango uzajya ubafasha gusabana, gufashanya ndetse no gukora ibikorwa by’ubugiraneza.

Abakobwa barimo n’ababyeyi, abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bose babarizwa mu muryango witwa Sylvies’ Family, kuri iki cyumyeru tariki ya 12 Gicurasi 2019 nibwo bahuye nkuko nubundi basanzwe babikora bagategura bimwe mu bikorwa by’urukundo, basuye Urwibutso rwa Gisozi, bashyira indabo kumva , ahashyinguye imibiri y’abatutsi bazize jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

REBA VIDEO: :

Sylvia "Siliviya" n’izina rihabwa igitsina gore, rifite inkomoko muri Latin aho mururimi rw’igifaransa bavuga Sylvie , naho inkomoko yaryo y’ikilatini akaba ari ’Silva’. Silva ibarizwa mw’ishyamba , akamaro kayo nugutanga umwuka mwiza mu giti , ikaba umurinzi w’ibimera ndetse akaba ari nayo ifatwa nk’Imana y’ishyamba ishinzwe gutuma ibiti bimera neza.

Uyu muryango w’aba Sylvie (Sylvies’ Family) bahurizwa hamwe no kuba bose bahuje izina , bavugako intumbero yabo iganisha mugutanga umwuka mwiza muri sosiyete (society)himakazwa urukundo mbere ya byose, dore ko bo babana murukundo kandi bashyizeho namwe mu mategeko abagenga kuburyo ushatse kutayubahirizwa ahanwa kugeza naho ashobora kuba yacibwa mu muryango.

Sylvie Umutesi ubarizwa muri iri tsinda avugako kuba yarahuye n’aba bagenzi be hari ikintu k’ingira kamaro byamugejejeho ati :

Akomeza avugako bo bumva icyambere ari urukundo bakishyira hamwe bagasenyera umugozi umwe.

Uwungirije Peace Sylvie umuyobozi w’iyi group, Uwimana Sylvie bakunze kwita ’Choco’ avugako nubundi ngo umuryango wabo bagera igihe bagategura igikorwa cyo gukora , ninako muri iki gihe kiminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, bateguye igikorwa cyo gusura urwibutso.

Choco Sylvie umuyobozi wungirije ati : ""muri iki gihe k’iminsi 100 twifuje gusura urwibutso , kuko natwe muri famille dufitemo abana badasobanukiwe neza amateka twaje hano ngo nabandi bose babashe gusobanukirwa neza ibyabaye ku gihugu cyacu.""

Uwimana Choco akomeza yungamo avugako kuba barahuye , biyumvanamo nk’umuryango. kuko haba harimo nka bamwe bacitse kwicumu cg se nk’ushobora kuba afite ikibazo kihariye yagera mumuryango akabasha kwisanzura.

Ku mateka y’iyi famille tubwirwa na Uwamahoro Sylvie bakunze kwita Tintin yaganirije ibyamamare.com avugako batangiye ari groupe y’abantu bacye bahuriye kuri facebook , bahujwe n’undi mu Sylvie uzwi ku izina rya Danga kuri ubu uri kubarizwa muri Amerika, batangiye bagera nko kuri 15 bakajya baganira maze nyuma batangira no kujya bashaka uko bahura ariko bakiri bacye.

Bigeze mu mwaka wa 2014 nibwo bakoze group ya whatsap maze ufite aho azi uwitwa iri zina ryabo akamuzanamo baba benshi , gusa ubu ni 35 kuko hari nka bamwe bagiye bakurwamo kubw’impamvu zitandukanye.

Nyuma baje kugenda baguka bashyiraho ubuyobozi ndetse bikoramo n’imiryango. Baje gushyiraho agaseke hagira ugize ikibazo bakamusura ufite ibirori bakamushyigikira.

Mu kiganiro twagiranye na Danga Sylvie washinze iyi group banifuza ko yazaba "Sylvies’ Charity Organization" kuri ubu abarizwa mu mahanga yagize ati : "Ubundi Sylvie Charity Organization niyo ntego ya Famille, kuko twatangiye turi groupe nyuma tuza kuba umuryango , ariko ahazaza twifuza kuzaba umuryango w’abaterankunga kuburyo tuzajya dukorana na Leta ndetse nindi miryango mu gufasha abantu mu buryo butandukanye haba muburyo bwa training cyangwa nibindi bitandukanye tutarashyira muburyo neza , ariko bizaba ari ugufasha abantu muri rusange."

Akomeza avugako icyo basabwa ari ukuyandikisha, kuyishakira ubuzima gatozi, no kuyishakira abaterankunga akaba ariwo mugambi n’impamvu yo gutangiza "Sylvies’ Family"
Ubu bimakajwe imbere no kongera ibikorwa muri kominote (community) igihe abatera nkunga baje bakabona ko nubundi basanzwe bakora. ariko muri rusange ari umuryango w’impuhwe ushinzwe gutabara no gufasha abantu batishoboye mu buryo bunyuranye.

Danga Sylvie Watangije uyu muryango bakaba bagiye no gushyira hanze "Sylvies’ Charity Organisation"

Basuye urwibutso ngo babashe gusobanukirwa amateka ya Jenoside.

Bashyize indabo ku mva , ahashyinguye imibiri yabazize jenoside yakorewe abatutsi.

Uwimana Sylvie uzwi nka Choco asinya mu gitabo cyabasuye urwibutso.

Bafatanyirije hamwe Sylvies’ Family bagize inkunga basiga kurwibutso.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(15)