Umuraperi P-Fla uri mu bakundwa na benshi mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Umusaza P-Fla’ yasohokanye n’amashusho yayo. Muri iyi ndirimbo uyu musore yibasira bagenzi be avuga ko batatiye injyana ya HipHop bakajya muziharawe ku isoko.

Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye cyane mu muzika nka P-Fla n’umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite. Kuva yava muri gereza akisubiraho bigaragarira buri wese, akomeje kwongera imbaraga muri muzika ye ari nako ashyira hanze indirimbo nshya.

P-Fla kuri ubu usigaye ufashwa mu bikorwa bya muzika n’umukunzi we Aline, muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Umusaza P Fla’ yumvikana anenga abaraperi batandukiriye bagatangira kuririmba izindi njyana kuko arizo zicuruza ku isoko rya muzika barangiza bakirirwa bibeshyera ko aribo bami ba Hip Hop.

Iyi ndirimbo ya P-Fla yasohokanye n’amashusho ibaye iyagatatu akoze kuva yatangira urugendo rushya muri muzika no mu buzima bwe busanzwe.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakorewe muri IDA Record naho amashusho atunganywa na director P.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA P-Fla

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)