Ni inkuru yatangaje benshi kubera ikinyuranyo cy’imyaka irihagati y’umusore witwa Kwizera Evariste na Mukaperezida Clotilde bahuje urukundo kuri ubu bakaba bagiye gusezerana kubana akaramata gusa uyu musore aratangaza ko afite agahinda yatewe nabamuvuga ibitaribyo kandi we yuzuyemo urukundo rutavangiye.

Kwizera Evariste na Mukaperezida Clotilde ni abo mu Karere ka Rwamagana, Kwizera Evariste w’imyaka 21 y’amavuko arangije amashuri yisumbuye mu ishami rya Computer Science agiye gusezerena na umurusha imyaka 27.


Kwizera n’umukunzi we bararyohewe

Kwizera ahamya ko yakunze Mukaperezida kuva kera, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ko atishimiye amagambo y’abantu bavuze ko ari umukozi we ndetse yarozwe n’uyu mugore ufite umwana umuruta.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko nta muntu utajya avugwa kuko baravuga ngo uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina. Njye n’uyu mugore wanjye turakundana,kuba batuvuga ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru njye ntabwo binkanga,icya mbere n’urukundo.Ndashaka kubigaragaza nkamukunda ku mugaragaro.

Bamwe baravuga ngo namukundiye imitungo,abandi ngo yarandoze,ariko nta burozi burimo ni urukundo.Icyo nababwira turakundana kandi tuzasazana.Abavuga ko ari umukecuru babyigumanire,navuga ko ari inkumi yanjye nkuko wavuga ngo washakanye n’umukobwa w’imyaka 25 na 35,ndamukunda kandi ankorera nk’ibyo undi muntu yakorera uwo bakundana.”

Kwizera afite imyaka 21 mu gihe umugore we Mukaperezida afite imyaka 48. Ubu basigaye babana mu buryo butemewe n’amageko ariko ku wa 31 Mutarama 2019 bazajya kubisinyira mu mategeko.

Kwizera yavuzeko yagowe bikomeye no gutereta Mukaperezida kuko yamaze amezi 6 amusura,amusohokana kenshi kugira ngo amutware umutima.


Urukundo rwabo bahamyako ubu aribwo rugeze aharyoshye

Kwizera yavuze ko kubera urukundo yakundaga Mukaperezida umurusha imyaka 27,yigeze gufata ibihumbi 40 ku mafaranga y’ishuli yari yahawe n’ababyeyi be, ayasohokanamo uyu mukunzi we muri hoteli.

Uyu musore yavuze ko Mukaperezida yanze abagabo benshi bamwirukagaho kugira ngo bakundane none kuri ubu bagiye kurushinga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(8)