Umusore witwa Kwizera Evariste wavugishije benshi kubera urukundo rwe n’umugore umurusha imyaka isaga 27 basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kubana akaramata yaba mubibi no mubyiza.

Kwizera Evariste na Mukaperezida Colotilde bamaze igihe bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera urukundo rwabo rusa n’urutangaje,uyu musore wasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize afite imyaka 21 y’amavuko agiye kubana n’umugore watandukanye n’umugabo, uyu mugore afite imyaka 48 ndetse afite n’umwana mukuru w’umukobwa w’imyaka 31.

Basezeranye kubana akaramata

Inkuru nyinshi zagiye zigaruka ku rukundo rutangaje rwari hagati ya Evariste n’uyu mugore, ariko uyu musore akagaragaza ko abiterwa n’urukundo.

Yigeze kubazwa n’umunyamakuru icyo yakundiye umugore umuruta avuga ko nta kindi cyabimuteye atari urukundo kandi ko nta gitangaza kirimo kuko afata uyu mukecuru nk’umukobwa w’imyaka 25 cyangwa 30.

Ubukwe bwa Kwizera na Mukaperezida, Aba bombi bashyigikiwe n’abiganjemo abo mu muryango wa Kwizera, bake bo ku ruhande rwa Mukaperezida nibo baje n’abandi bantu benshi bari baje kureba aba bageni bavugishije benshi kumbuga nkoranyambaga.

Mukaperezida yabyaye umwana umwe w’umukobwa, ubu afite imyaka 31. Yavuze ko uwo mukobwa yamubyaye akiri iwabo nyuma ashakana n’umugabo babura urubyaro biza kubaviramo gutandukana none ubu ari kumwe na Kwizera, umusore muto wiyemeje kumufata neza akamutetesha akamutonesha bakibanira uziraherezo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)