Umutoni Pamella uri mu bakobwa 15 bageze mucyiciro cya nyuma ndetse yahabwaga amahirwe cyane mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, yarushinze na Murenzi Kevin bari bamaze igihe bakundana.

Kuya 26 Mata 2019, Umutoni n’umukunzi we Kevin bahurije hamwe inshuti mu birori biyerekaniyemo ; inshuti n’imiryango bahesha umugisha urukundo rwabo.

Kuya 01 Kamena 2019 nibwo Murenzi aherekejwe nabo mu muryango we ndetse n’inshuti bagiye gusaba no gukwa Umutoni Pamella mu muhango wabereye ahitwa Tropicana ku Kicukiro.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu kuya 8 Kamena 2019 nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Mikayile (Saint Michael).

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2018, ariko bakajya babihishahisha. Umutoni Pamella w’imyaka 21 abaye umukobwa wa kabiri ukoze ubukwe mubo bari bahatanye muri Miss Rwanda 2017 nyuma ya Umutoniwase Belinda wakoze ubukwe muri uwo mwaka.

Byari ibyishimo kuri Murenzi Kevin na Umutoni Pamella kuri uyu munsi w’amateka kuri bo.

Umutoni Pamella yari mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)