Mu Kiganiro Umunya Brazil utoza iyi kipe ya Rayon Sport yahaye itangazamakuru yakebuye ubuyobozi bwa Rayon Sport ubwo yavugaga ko amasezerano ye na Rayon Sport agomba kurangira ku itariki ya 25 ukuboza 2018,ndetse akemeza iyi kipe kugeza magingo aya itaratekereza cyangwa ngo imugezeho igitekerezo cyo kumwongerera andi masezerano.

Robertinho yongeyeho ko mu gihe cyose yaba adahawe ayandi masezerano ari tayari kuba yasubira iwabo agasanga umuryango we nawo uba umutegereje,tubibutse ko uyu mutoza yageze muri Rayon Sport mu kwezi kwa 6 uyu mwaka ubwo yasimburaga Ivan Mannaert ukomoka mu bubirigi .


Aya makuru aje kandi mu gihe iyi kipe ifite urugamba rutoroshye kuri uyu wa gatatu muri champiyona ubwo izaba icakirana na Mukeba wayo APR Fc umukino uzaba i saa cyenda n’igice z’amanywa kuri stade AmahoroRemera,benshi bakaba bibaza niba aya makuru adoshobora kuzambya mu mitwe h’abakinnyi ba Rayon Sport bikaba byatuma bakina uyu mukino bafite pressure ibishobora gutuma batitwara neza.

Robertinho w’imyaka 58 y’amavuko avuga ko hari ibyo yasabye ikipe ya Rayon Sport bijyanye no kongerwa umushahara ndetse n’Amasezerano ndetse no kuba yahabwa inzu yo kubamo akareka gukomeza kuba muri Hotel ikemera kuzabikora gusa kugeza iyi saha ubuyobozi bw’iyi kipe bukuba ntacyo buratangariza uyu mutoza,gusa bukaba bwari buherutse gutangaza ko bufite gahunda yo kumwongerera amasezerano,Robertinho wahinduye imikinire ya Rayon Sport haribazwa niba azongererwa amasezerano muri iyi kipe.

Rayon Sport kugeza ubu ikaba iri ku mwanya wa 3 n’amanota yayo 15 ku munsi wa 7 wa shampiyona imaze gukina imikino 7,aho inganya n’ikipe ya APR Fc ariko ikaba iyirusha imikino ibiri itarakina.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)