Ishimwe Iryn na Se umubyara Chairman Franko binjiye muri muzika bafite ingamba zo guhindura imyumvire y’ababyeyi bazitira impano z’abana babo.

Iryn w’imyaka 20 y’amavuko afatanyije na Se w’imyaka 49 bakoze itsinda aho bazajya bashyira hanze indirimbo bafatanyije.


Iryn na Se umubyara bakoze itsinda ry’abaririmbyi

Aba bombi bamaze gukora indirimbo nyinshi ariko izifite amashusho ni ebyiri harimo iyitwa Omuyayi na Ndagukunda ari nazo bari kumenyekanisha ubungubu.

Mukiganiro twagiranye n’aba bombi, bavuzeko batangiye muzika mu mwaka ushize, aho uyu mukobwa yari amaze gusoza amashuri ye yisumbuye kuko ariyo yamuzitiraga.

Se wa Iryn yatangajeko icyatumwe ahitamo kuririmbana n’umukobwa we ari uko yamubonagamo impano idasanzwe yo kuririmba kuva akiri muto. Yagize ati "Umukobwa wanjye namubonyemo impano akiri muto, twaririmbanaga murugo, kurusengero yararirimbaga nkabona azaba umuririmbyi ukomeye, niyo mpamvu nahisemo gukorana nawe."


Ishimwe Iryn avugako ari amahirwe akomeye kuba aririmbana na Papa we

Uyu mukobwa nawe avugako byamushimshije cyane kuba barakoze itsinda ry’abaririmbyi arikumwe na Se umubyara, avugako aya ari amahirwe kuriwe kuko abona bizamufasha mukuzamuka akagaragaza impano ye yo kuririmba.

Uyu mubyeyi n’umwana we banagiriye inama abandi babyeyi bumvako umwana cyangwa undi muntu wese ugiye mubuhanzi aba agiye ahantu hadashobotse bityo kubwabo ngo hari amayira bashaka gufungura.

Chairman Franko yagize ati "Buriwese umuntu amufata ukwe, kera abahanzi babafataga nk’abantu badafite ibyo gukora, ariko ubu iyo ukoze indirimbo nziza irimo ubutumwa bwiza, urayicuruza ukunguka, ubuhanzi bwabaye akazi kandi gatunze banyirako niyo mpamvu twagira inama ababyeyi bakizitira abana babo kubareka nabo bakagaragaza impano zabo bakareka kuzipfukirana. "

Iryn na Chairman Franko indirimbo bamaze gukora zifite amashusho ni Ndagukunda na Omuyayi zose ziri kurubuga rwa youtube, iyo baririmba bibanda kubutumwa bwo mubuzima busanzwe hamwe n’indirimbo z’urukundo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)