Nyuma y’iminsi ibiri umusore witwa Bill Ruzima wize mu ishuri rya muzika rya Nyundo ashyize hanze ibaruwa igaragaza agahinda baterwa nuko bakora ariko ntibishyurwe, undi munyeshuri wo kuri iki kigo nawe yashyize hanze ibaruwa igaruka ku gahinda bafite ndetse ananyomoza ibyatangajwe n’umuyobozi w’iki kigo avuga ko ari ibinyoma ariko bishobora guhabwa agaciro kuko uwabitangaje afite amafaranga.

Kuwa mbere w’iki Cyumweru tariki ya 15 Mata 2019 nibwo Bill Ruzima Bill Ruzima uri mu bahoze bagize itsinda rya Yemba Voice akaba n’umwe mu barangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga.

Yashyize hanze ibaruwa ifunguye yahishuraga agahinda abiga muri irishuri bamaranye igihe baterwa no gukoreshwa mu bitaramo bikomeye ariko ntibahembwe, bamwe ngo batinyaga kubivuga.

Iyi baruwa ya Bill ikimara kujya hanze yamaganiwe kure n’ubuyobozi bw’irishuri buvugako uyu musore ari indashima ndetse ngo n’ubusanzwe ari umusore udashobotse, banavuga ko aba banyeshuri badakwiye kwishyurwa kuko baba bagiye kwimenyereza umwuga no kwiyungura ubumenyi.

Kuri uyu wa Gatatu undi munyeshuri ucyiga muri irishuri utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we, yandikiye kimwe mu bintangazamakuru bikorera hano mu Rwanda ashimangira agahinda gakomeye baterwa n’irishuri bigaho.

Mu ibaruwa ifunguye uyu musore yandikiye Inyarwanda yagize ati “Mwiriwe ? nitwa … gusa niyise Diouff mu rwego rwo kurengera umutekano wanjye. Ndi umunyeshuri mu ishuri ryigisha muzika rya Nyundo ndifuza kubaha amakuru y’imvaho ku bijyanye n’ibirimo kuvugwa kuri iri shuri.

Ishuri rya muzika rya Nyundo ni ishuri ritanga ubumenyi bwa muzika utabona ahandi muri kino gihugu, yaba ubw’igihe gito cyangwa ikirekire gusa harimo ibibazo byinshi bidafite aho bihuriye n’ubumenyi buhatangirwa kuko bwo buri ku kigero cyiza rwose.

Hari impamvu eshatu zitumye mbandikira ; Kurwanya ko umuntu watangaje ukuri bamusebya, Gushimangira ukuri ,Kwifuza ko muzika nyarwanda igira icyo igeraho.

Ejo Bill yashyize hanze agahinda atisangije k’ubuzima bw’abanyeshuri biga muzika ku Nyundo mu bijyanye n’ibyo bakoreshwa ntibishyurwe. Twese byaradutunguye gusa ni ko kuri kandi kuzwi n’abantu bose bize cyangwa bakirimo kwiga ku Nyundo n’ubwo tutifuzaga ko ariko byacyemuka gusa ntibyanoroha ko byakemuka mu gihe abanyeshuri ubwabo bakigambanirana kandi bose bazi ukuri.

Iriya baruwa Bill yanditse irimo ukuri kuzuye nta nyuguti n’imwe y’ikinyoma irimo kandi abanyeshuri bose ni ko babizi banabibona. Ibisubizo byatanzwe n’ubuyobozi bw’ikigo ni ikinyoma ndetse kitapfa kunyomozwa bitewe n’uko uwagitangaje afite ijambo n’amafaranga. Might Popo (umuyobozi w’ishuri) asubiza ibibazo yabajijwe n’itangazamakuru yasobanuye ko Bill afite ikibazo cy’imyitwarire akwiye gufashwa.

Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa kinyomozwa n’uko Ruzima Bill akiga yari yarahiswemo ngo ahagararire abandi banyeshuri (ibi twita kuba duwaye/head boy) kandi nk’uko bizwi nta munyeshuri wahagararira abandi afite imyitwarire mibi ndetse

Bill yari mu banyeshuri abarimu bose batangaho urugero mu myitwarire myiza n’ubumenyi budasubirwaho mu byo akora. Might Popo yongeye kuvuga ko impamvu tutishyurwa ari ukubera ko ikigo kitaba gifite ubushobozi buhagije bwo kudutunga.

Aha ndibaza nti, Hari umunyeshuri utishyura se ? Ikigo se ntikigira Ingengo y’imari (budget) kigenerwa na WDA ? Ikindi yavuze ni uko tuba turimo kwimenyereza kandi turi abana b’abanyeshuri tutahabwa amafaranga. Ibi nabyo sibyo kuko umubare munini w’abaza kwiga hariya nanjye ndimo baba barangije amashuri yisumbuye cyangwa aya kaminuza rwose ntituri abana.

Ubuse Danny Nanone ni umwana ? Ubuse Sano Derek ni umwana ? Mutoni Lanie ni umwana se ? Colombus ni umwana ? Izo ni ingero nke nguhaye z’abantu baje kwiga ari bakuru kandi basanzwe bafite izina muri muzika. Ibyo kuvuga ko ari stage byo sibyo kuko stage twakoze mu bindi bigo twizemo siko zikorwa rwose.

Hari ikindi kigo muzi gikorera stage imbere ya Perezida w’igihugu ? Ubuse wasobanura gute ko abantu bimenyereza umwuga mu birori birimo umukuru w’igihugu ? Hari ikindi kigo muzi gikoresha stage abanyeshuri bamwe abandi bakarinda basoza amashuri batamenyerejwe habe na rimwe ? Ku Nyundo hahitwamo abashoboye akaba aribo bahora bajya gutarama muri biriya birori byose mubabonamo. Nawe uzabyitegereze uzabibona.

Hari ikindi kigo murabona se bakora stage ntibasinye impapuro zibaha amanota y’ibyo bakoze ? Ku Nyundo ni ko bimeze.
Ndongera kugaruka ku byatangajwe na Igor, Joachim ndetse na Etienne (Abanyeshuri biganye na Bill Ruzima batangaje ko uyu musore ari indashoboka).

Icya mbere navuga ni uko ibyo bavuze byose byuzuyemo ibi bikurikira. Gucinya
inkoro, Kugambanira abanyeshuri bose (urungano) no gusebya Ruzima Bill bisesuye binashoboka ko babyishyuriwe kuko na Etienne ubwe akiga yahoraga atongana na Might Popo bapfa ibyo bijyanye n’inyishyu.

Nonese mwebwe murumva Igor yakifata akavuga nabi ubuyobozi bw’ikigo yigishaho ? Joachim we yanantunguye sinari nzi ko yavuga ariya magambo mabi atari yo kuri Bill Ruzima.

Jye Bill ndamuzi icyo azira nta kindi ni ukuvugisha ukuri naho izo mpamvu zindi bitwaza ni ukumuharabika no kumutesha agaciro. Ikindi nsorezaho ni uko mu minsi ishize abanyeshuri bose bafatanyije kubaza Might Popo (Umuyobozi w’iri shuri) ibibazo bisa neza n’ibyo Bill yabajije muri iriya baruwa ye kandi mbifitiye ibimenyetso bibaye ngombwa nabibaha.

Ibi byose mvuze hari n’abandi benshi bashobora kubihamya nk’uku mbikoze nibiba ngombwa nabo bazabaha amakuru. Ndabasaba ko imyirondoro yanjye itajya ahagaragara ku mpamvu z’umutekano wanjye kuko jye ndakiga. Murakoze gusoma ubuhamya bwanjye kandi ndarushaho kubashimira nimumenyesha uku kuri mbasangije abanyarwanda basoma amakuru yanyu. Mwiriranwe amahoro y’Imana.”

Pascal Gatabazi umuyobozi wa WDA ifite iki kigo mu nshingano, we avuga ko bakimenya iki kibazo baganiriye n’umuyobozi w’iri shuri ariko kandi bakeneye gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)