Itsinda rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana rya United Singers Band riri mu yakomeye abarizwa mu itorero ry’Inkuru Nziza, ryashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Igitambo’ iri mu zizasohoka kuri album yabo barigutegura.

Iyi ndirimbo ‘Igitambo’ yasohotse mu buryo bw’amajwi, ikubiyemo ubutumwa bushimangira umumaro w’urupfu rwa Yesu Kristo n’umuzuko we ku bamwizera nk’uko twabitangarijwe na Cyiza Emmy umuyobozi w’iritsinda.

Ati “Twarikuzahinduka ibitambo by’amateka mu gihe Yesu yari gupfa ntazuke, hari ingaruka nyinshi zarikutugeraho abamwizera”.

Iritsinda rishyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’igihe gito basohoye indi bise “Ninde wavuguruza”. Bavuga ko gushyira hanze indirimbo bikurikiranya ntacyo bibatwaye kuko ari ubutumwa bwiza baba batanga kandi hari benshi babunyotewe bifuza kubwumva buri munsi.

United Singers Band igizwe n’urubyiruko rubarizwa mu itorero ry’Inkurunziza paruwase ya Nyarugenge, ryamenyekanye cyane mu ndirimbo “Izibukwa”, kuri ubu ngo bageze kure imyiteguro ya album yabo ya mbere bifuza kuzashyira hanze mu minsi irimbere.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA Igitambo

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)