East Africa Got Talent ni irushanwa rigamije gushaka abanyempano mu byiciro bitandukanye nk’umuziki, ubufindo, kubyina n’ikindi icyo ari cyose umuntu ashobora gukora kidasanzwe muri Afurika y’uburasirazuba irushanwa ryitabiriwe n’abanyempano batandukanye.

Kw’ibanze hatangiye ijonjora mu bihugu bitandukanye aho mu Rwanda abanyempano 30 aribo bari batsindiye gukomeza icyiciro gikurikira aho bagiye guhatana muri Kenya bakitwara neza cyane.

N’irushanwa ryitabiriwe na buri muntu n’itsinda hatitawe ku kigero cy’imyaka runaka aho abana bari munsi y’imyaka 18 bahagararirwaga n’ababyeyi gusa n’ubwo nta byera ngo dee har’ababuze amahirwe yo kwitabira iri rushanwa kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Unity Vision itsinda ry’abasore bakomoka i Rubavu ni bamwe mu bitwaye neza muriri rushanwa mu Gihugu cya Kenya aho mu bijyanye na Acrobatie bagaragaje ubuhanga butangaje bakishimirwa n’akanama nkempurampaka.

Aganira na Ibyamamare.com Nshuti Emmanuel Aboubakal hakizimana uhagarariye Unit Vision yitabiriye EAGT yadutangarije byinshi.

"Rwar’urugendo rurerure gusa kubera urukundo rw’Imana twagezeyo amahoro tukihagera twahise tujya kuri stage kabone n’ubwo twaritugifite umunaniro ,twarakoze turatambuka next round"

Uyu musore akomeza avuga ko bitari byoroshye kuva mu Rwanda ukagera muri Kenya ariko ntubone n’umwanya wo kuruhuka ugahita winjira mw’irushanwa ibintu bitaboroheye ariko bizera ko bazatsinda kuko bazi icyo baharanira.

N’ubwo iri rushanwa ryari ririmo abanyempano benshi kandi bakomeye Hakizimana akomeza avuga ko Abanyarwanda bose bahagurukanye bitwaye neza batsindira gukomeza mu cyindi cyiciro.

"Mu by’ukuri ni irushanwa ritoroshye na gato dore ko riririmo impano nyinshi zitandukanye gusa abanyarwanda twahagurukanye bose bitwaye neza ibintu byo kwishimira" Hakizimana

Kwitabira iri rushanwa UNITY VISION basanga hari byinshi bungutse

"Experience twakuyemo n’ugutinyuka, kwagura imibano, n’ubundi bumenyi bushya kuko s’ibanga cyiriya cyiciro cyari kirimo abahanga pe "

Nyuma yo gutsindira gukomeza mu cyiciro gikurikira aba basore bagarutse mu Rwanda aho bamenyeshejwe ko nyuma y’ibyumweru bibiri bazahamagarwa bakababwira ibihe byo kongera guhatana.

Uwa mbere azahembwa ibihumbi $50, ni ukuvuga asaga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda Unity Vision ibihembo bizeza Abanyarwanda ko nibaguma kubasengera no kubatera Ingabo mu bitugu bizataha mu rw’imisozi igihumbi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)