Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda bakomeje kwikura mu bihembo bya Salax Awards birigutegurwa ngo bizatangwe ku nshuro ya 7. Nyuma ya Oda Paccy wabisezeye ku ikubitiro, Charly na Nina ndetse na Dj Pius bagakurikira ubu itsinda rya Urban Boys na Christopher nabo basezeye muri ibi bihembo hakiyongera n’abasanzwe muri Kina Music bose.

Salax Awards n’ibyo bihembo rukumbi bitangwa ku bahanzi baba barakoze neza kurusha abandi mu Rwanda, nyuma y’imyaka isaga itatu ibi bihembo byarahagaze, muri uyu mwaka byongeye kugarurwa bikazaba bitangwa ku nshuro yabyo ya 7.

Bamwe mu bahanzi bamaze kugira amazina akomeye mu muziki bari barashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhatanira ibi bihembo, barikubyikuramo buhoro buhoro.

Ku ikubitiro bigitangira kwamamazwa abahanzi bose babarizwa muri Kina music iyobowe na Ishimwe Clemet, bahise batangaza ko batazabyitabira ndetse ko batagomba no gushyirwa ku ntonde z’ababihatanira, kubera ubwumvikane bucye bagiranye na Ikirezi Group yatangaga ibi bihembo mu myaka yashize bitaregurirwa ‘AHUPA Digital Services Ltd’ irikubitegura kuri ubu.

Nyuma yuko hasohowe urutonde rw’abazahatanira Salax Awards mu byiciro bitandukanye, umuraperikazi Oda Paccy nawe yahise abitera utwatsi yerura ko nawe atazabyitabira akurikirwa na Charly na Nina ndetse na Dj Pius.

Kuri ubu abasore babiri bagize itsinda rya Urban Boys nabo bamaze gutangaza ko batazitabira ibi bihembo kimwe na Christopher wabinyujije mu butumwa yanditse kuri Instagram.

Aba bahanzi bose bashinja abategura Salax Awards imitegurire mibi no kutemera gukosora amakosa baba babagaragarije.

Humble Jizzo umwe mu bagize Urban Boys yagize ati "Twe tuvanywemo n’impamvu zacu bwite, ikindi ni imitegurire mibi ya Salax Awards rwose ntababeshye biteguye nabi uhereye ku kuntu abahanzi bashyizwe mu byiciro n’utundi tuntu tudasobanutse. Igihe bizaba byakosotse ibi bintu tuzabigarukamo kuko twe turi abahanzi kandi ntitwakwanga ikiduteza imbere."

Isaha ku y’indi byitezweko n’abandi bahanzi bashobora kwikura muri ibi bihembo bitewe nuko benshi batavuga rumwe ku ntonde zasohotse z’abahatanira ibi bihembo mu byiciro bitandukanye.

Biteganyijwe ko abazegukana ibi bihembo bazamenyekana mu birori bizaba ku itariki ya 29 Werurwe 2019. Uzegukana igikombe azajya ahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe buri muhanzi uzinjira muri batanu ba mbere we azahabwa 100,000 Frw.


Ubutumwa Christopher yanyujije kuri Instagram amenyesha ko yikuye muri Salax Awards

Oda Paccy yasezeye muri Salax Awards mu bambere.

Rwema umuvugizi w’iritsinda, Charly na Nina ndetse na Dj Pius.

Clemet Ishimwe uyobora Kina Music.

Urban Boys nabo bikuye muri Salax Awards.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)