Kayihura Derick wari umwe mubagize itsinda rya Shining Stars ryo mu itorero rya Evangelical Restauration Church, yitabye Imana azize uburwayi.

Derick yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 2 Gashyantare 2019.

Kayihura Derick yari umusore ukunda gusenga cyane

Shining Stars ni itsinda riramya ribyina indirimbo zo guhimbaza Imana, uyu Derick yari umwe mukingi za mwamba mubagize iritsinda, uyu musore yari umunyamasengesho ukomeye cyane ndetse ninawe wari ushinzwe iby’ubuzima bw’umwuka.

Yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaranye uburwayi bwazahaje umubiri we aho yari amaze iminsi arembye cyane.

Abakoranaga umurimo w’Imana na Kayihura Derrick bahamije ko yari umuntu ukunda gusenga kandi uhorana ibyishimo buri munsi ngo yari umusore ukijijwe kandi ukunda Imana.

Nyagasani amuhe iruhuko ridashira.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(4)