Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019 abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019, bakorewe ibizamini byo kureba uko ubuzima bwabo buhagaze. Benshi muri bo basutse amarira kubera gutinya urushinge.

Nyuma yuko aba bakobwa uko 20 berekeje i Nyamata kuri iki Cyumweru aho bagomba kumara ibyumweru bibiri mu mwiherero, kuri uyu wa Mbere bajyanywe ku bitaro bakorerwa ibizamini bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze.

Aba banyampinga bacumbitse muri Golden Tulip Hotel (La Palisse), bajyanywe ku bitaro by’Akarere ka
Bugesera biri mu mujyi wa Nyamata aba ari bajya gufatirwa ibizami.

Mu bizamini bakorewe harimo gupima umuvuduko w’amaraso, gutera kw’umutima, ibizwi nka BMI (Body Mass Index) ndetse banabapimwa inda ngo barebe ko nta w’utwite muri bo kuko atemerewe guhatana.

Aba banyampinga ubwo basuzumwaga n’abaganga bagaragaje ubwo budasanzwe bakibona urushinge kuburyo bamwe kwihangana byabananiye basuka amarira.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(6)