Uwahoze ar’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda wamamaye mu kogeza imipira ku maradiyo atandukanye Rutamu Elie Joe nyuma yo gusanga umukunzi we Rebecca Nyinawabeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bakoze ubukwe.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bose basanzwe baba. ni mu gihe Rutamu yaraherutse kwerekana ifoto y’umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga yongeraho amagambo agira ati :

"Umutima wanjye wose nawuguhaye ku munsi twahuriyeho. Ndagukunda"

Nyinawabeza Rebecca wasezeranye kubana akaramata na Rutamu, asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga ibyerekeye ubuvuzi muri Kaminuza ya Michigan iri mu Mujyi wa Lansing. Ubu ari gusoza amasomo y’impabumenyi y’ikirenga mu buvuzi muri iyi kaminuza.

Rutamu Elie Joe yavuye mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize yerekeza muri Amerika asiga avuze ko agiye gukomereza amasomo ye mu ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga, akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)