Mu buzima tubamo burya biragorana kuyobora amarangamutima ya muntu,ariko nanone intsinzi iva mu kwihangana no kwigomwa ni nayo mpamvu naguteguriye izi nama zinashobora kugora bamwe bamaze kuba imbata y’iyi byombi ariko zigafasha cyane abashoboye kuzihanganira no kuzikurikiza.

1.Irinde Kuba wenyine:Iyo tuvuze rero kuba wenyine ntibisobanurawenda ngo ni ugohorana n’inshuti zawe uba usabwa gusa ahubwo tuba tunavuga kuri bamwe bakodesha inzu za bonyine, ni byiza ko niba ukodesha inzu washaka uwo mubana yaba inshuti yawe cyangwa umuvandimwe kuko bizagufasha guca ukubiri n’izi ngeso kuko umwanya wabyo uzakubana muto .

2.Hora utekereza ku ngaruka z’ibi byombi:Iyi ngingo ni ingenzi kuri wowe uramutse utabihinyuye kuko burya iyo mu mitwe yacu hajemo ibyifuzo byo kugira nabi tukihutira gusoma cyangwa kuzirikana zimwe mu nkuru zivuga ku ngaruka mbi z’ibyo bikorwa tuba dushatse gukora hari igihe bihita bishirira aho bidakozwe.


3.Hindura akaruhuko kawe ibyishimo bishya:Benshi muri mwe mushobora kwibaza ibyishimo mvuze ibyo aribyo "Yego rwose nibyo,ibi byishimo bishya mvuga bitandukanye n’ibyo wowe usanzwe uzi kuko ubusanzwe no kwikinisha ni ibyishimo cyagwa kwirirwa mu bakobwa kubera irari ,Ariko icyo mvuga aha ni bya byishimo wiremera ako kanya bitewe n’ibyo uhugiyemo,Urugero:kureba ka Firimi keza,gusoma agatabo gashya keza,kureba videwo cyangwa game zigezweho n’ibindi,ibi bituma cya gihe cyo kwitabira izi ngeso zombi ubona ko ari impfabusa kuko uba ubonye ibindi wazisimbuza.

4.Hishurira Inshuti magara amabanga yawe : Iyi ngingo nayo ni ingenzi kuri wowe uri gusoma iyi nkuru,buriya mu buzima twese tugira zimwe mu nshuti magara zacu zigerageza kutugira inama ariko ugasanga hari amwe mu mabanga arimo nk’izi ngeso zitubangamiye tudashobora kuganiraho ’izi nshuti zacu,nyamara tugahora ducyeneye inama nshuti musomyi wacu umunyarwanda yaravuze ngo ushaka gicyira indwara arayirata,ingeso ikubangamiye nkubwije ukuri ko atari ibaga wagakwiye guhishahisha inshuti yawe nk’iyo wizea usanzwe ugisha inama.

5.Burizamo amarangamutima y’amaso n’umutima byawe:Hano ndagirango munyumve neza kandi musobanukirwe birushijeho,amarangamutima ugomba kwica cyangwa kuburizamo ni yayandi wowe usanzwe ugira irari ridasanzwe twagarutseho ridasanzwe ugiriye umukobwa cyangwa umugore muhuye cyangwa usanze ahantu runaka kandi ukaba unafite umukunzi cyangwa umugore,ibi nibigukundira uzabasha noneho kubona iyo nkumi ko ntacyo irusha umukunzi wawe cyangwa umugore wawe.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)