Uwihirwe Roselyne umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yahishuye ikintu yizeye kurusha ibindi kizamufasha kwegukana irikamba.

Roselyne ari muri Miss Rwanda ahagarariye intara y’amajyepfo akaba ari naho avuka mu karere ka Muhanga. Ubusanzwe atuye i Kigali kubera amashuri aho yiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga yahoze yitwa KIST, mu mwaka wanyuma usoza icyiciro cya kabiri.

Mu kiganiro na IBM TV, Roselyne yavuze ko yakuze akunda ibintu byo kumurika imideli ari nabyo byamufashije gutinyuka no kwitegura neza amarushanwa ya Miss Rwanda. Akaba asanzwe abarizwa muri kompanyi y’abamurika imideli ya The Lighters ibarizwa ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa ufite nimero 28 muri Miss Rwanda, avuga ko nubwo iri rushanwa rigendera ku bintu bitatu aribyo ubwiza, ubwenge n’umuco kandi kuri we akaba byose abyujuje, ariko intwaro izamuhesha ikamba yiyizeyeho kurusha ibindi ari ubwenge.

Naramuka atowe nka Miss Rwanda 2019 afite umushinga wo gushishikariza urubyiruko gukunda umurimo ntibakite ku kintu kimwe gusa kabone nubwo aricyo waba warize ariko ukagira n’ibindi bishobora ku gufasha mu gihe icyo wize kidakunze.

Asoza asaba Abanyarwanda kumushyigikira muri iri rushanwa bakunda ifoto ye [nimero 28] iri ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda yaba instagram cyangwa facebook.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE NA Roselyne


Uwihirwe Roselyne muri studio ya IBM

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)