Nicole Ruburika Uwineza wamenyekanye nka Mama Benin muri filime y’uruhererekane ya City Maid, yakorewe ibirori bya Bridal Shower bitegura ubukwe bwe.


Nicole uzwi nka Maman Beni

Maman Beni ageze kure imiyiteguro y’ubukwe bwe na Sebera Eric.

Ubukwe bwa Mama Beni na Sebera Eric buteganyijwe ku itariki ya 29 na 30 Ukuboza 2018, ku munsi wa mbere hazaba ibirori byo gusaba no gutanga inkwano mu muryango wa Nicole, nyuma yaho nibwo hazakomeza indi mihango harimo gusezerana imbere y’itorero no kwiyakira kubazaba batumiwe.

Uyu Maman Beni ukomeje kwitegura gushyingiranwa na Sebera, yakorewe ibirori bya Bridal Shower, aho byari byateguwe n’inshuti ze za hafi ziganjemo abagore n’abakobwa bamusezeragaho bamuha n’impanuro z’uburyo azitwara murugo rushya agiye kujyamo.


Maman Beni yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Ubukwe bwa Sebera na Maman Beni bwavuzwe cyane, muri uyu mwaka bavugako uyu mukobwa atwaye umugabo wagombaga kubana na Saphine Kirenga nawe usanzwe akina filime, bivugwako yari yaranamaze kumwambika impeta ya fiyansaye ariko bakaza guhagarika imishinga yo kubana bari bafitanye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)