Umuvugabutumwa Uwagaba Joseph Caleb, kuri iki cyumweru taliki ya 3 Werurwe 2019 yagiye kumva y’umugore we, Mucyo Sabine yizihiza isabukuru y’umwaka umwe bari kuba bamaranye iyo aba akiriho.

Mucyo Sabine witabye Imana aguye mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUK, kuwa 04 Ukwakira 2018. Urupfu rwe rwababaje benshi cyane abamuzi ndetse n’abagiye basoma inkuru y’urupfu rwe ku bitangazamakuru. Yapfuye amaze amezi arindwi gusa akoze ubukwe na Uwagaba Caleb.

Uwagaba Caleb ku mva y’umugore we, Mucyo Sabine wapfuye bamaranye amezi 7

Caleb uhora ashengurwa n’urupfu rw’umugore we yahamije ko akimuzikirakana kandi atazigera atatira isezerano bari baragiranye ari nayo mpamvu yifatanyije n’inshuti ze bakajya kwizihiza Isabukuru y’umwaka umwe bari kuba bizihiza bakoze ubukwe.

Abinyujije kurukuta rwe rwa instagrama Caleb yagize ati ”it’s our wedding anniversary 03/03 umwaka urashize erega ibihe birihuta, umwaka ushizee nkiki gihe twarimo dutera Story n’inshuti zanjye tumaze gutegura uko umunsi uri bugende, nyamara ntitwari tuziko ibyo dutegura bizaba amateka ninzibutso zahashize !!

Ubu rero Mucyo wanjye yasanze Umuremyi we !! Ndagukumbuye nibyo ndetse cyane, Honey ariko burya hashimwe Imana yanshoboje ku kwakira no gucishwamo amasezerano yawe yose kugeza asohoye wakundaga kumbwira ko Imana yagusezeranije kuzagira ubukwe bwiza ndizera ko wa bubonye bwari bwiza cyane !! nabatakuzi Imana yabateyemo umutima wo kugushyigikira ngo isohoze ibyo yakubwiye mwiherereye !! Iruhukire tekana abo wasize tuzahora twibuka uwo wariwe kuritwe !! Intasyo z’umugabo wawe, abavandimwe, inshuti turagukumbuye !!! It’s our day Bae.”

Mukiganiro Caleb yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare.com yavuzeko kuri ubu akomeye kandi byose byabaye ku mugambi w’Imana, yavuzeko agikunda umugore we kuko ariryo sezerano yari yaramuhaye kuko yari yaramwise umutarutwa.

Caleb yagiriye Inama abantu bababaye banyuze mubibazo nk’ibye kuri ubu bakaba bari mubwigunge cyangwa barihebye kubera ibyo baciyemo batabashije kwakira.

Uwagaba Caleb azwi cyane mu ruhando rwa Gospel nyarwanda cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko yagize uruhare mu gutegura ibitaramo, gufasha abahanzi guteza imbere impano zabo n’ibihangano byabo.

Caleb hamwe n’inushuti ze bagiye gushyira indabo ku mva no guha icyubahiro Mucyo Sabine

Mucyo Sabine yakoze umurimo w’Imana mu rusengero rwa Bethesda Holly Church, yagiye akora inshingano zitandukanye mu rusengero.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)