Yannick witabye Imana yari afite imyaka 23 iwabo hari mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro. Yari amaze imyaka 3 arwaye impyiko zombi.

Muri 2016 nibwo abaganga babwiye Yannick ko arwaye impyiko, ndetse ko hakenewe miliyoni 19 kugira ngo yoherezwe kuvurirwa mu Buhinde.

Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bakusanyije amafaranga ngo uyu musore age kuvurirwa mu Buhinde. Gusa muri 2018 Leta y’ u Rwanda yemeye kwishyurira Yannick ubuvuzi bwose azakenera mu Buhinde. Muri Mutarama 2019 uyu musore n’ umurwaza we wari wemeye no kumuha impyiko burira indege bajya mu Buhinde.

Habimana wari urwaje Yannick yatangaje ko bageze mu Buhinde Yannick atabazwe ngo ahabwe impyiko ko ahubwo abaganga bo mu Buhinde bamuvuye bisanzwe agaruka mu Rwanda muri Werurwe.

Gisagara Yannick wamenyekanye cyane ubwo yatabirizwaga ngo yivuze uburwayi bw’impyiko yitabye Imana.

Yannick yitabye Imana amaze iminsi 2 muri koma yagiyemo kuva ku wa kabili w’ iki cyumweru. Ngo kujya muri koma byatewe n’ uko yari yagize ikibazo cyo kuvira imbere amaraso akajya mu mutwe.

Habimana na Yannick baherukaga kuvugana ku Cyumweru , icyo gihe Yannick yavuze ko yumva atameze neza mu mutwe ariko atari ibintu bikomeye.

Amaze kugwa muri koma ku wa Kabili bamujyanye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal basanga hari abarwayi benshi cyane, bamujyanye CHUK basanga naho ni uko, niko kumujyana mu bitaro by’ I Kanombe aho yapfiriye.

Biteganyijwe ko ashyingurwa uyu munsi kuwa Gatanu saa cyenda z’ amanywa iwabo I Rwamagana. Abajya gushyingura baturutse I Kigali barahaguruka saa tatu za mugitondo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)