Kabera Arnold Sintex ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Sintex,ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Dancehall,uyu musore ntiyatangiye umuziki cyera gusa ni umwe mu bahanzi bake bagaragaje ko bafite impano umwaka ushize 2018,aho yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda izi ni "WHY",Super Star,Icyoroshye,Ndakucyika ndetse na "BYINA" yanamaze gukorera amashusho meza muri iyi minsi ishize.


Sintex usanzwe ubarizwa muri Lebel ya ARTHUR NATION ya murumana we Nkusi Arthur nawe w’icyamamare hano mu Rwanda mu mwuga wo gusetsa abantuComedian aherutse gushyira hanze indirimbo isa niyatunguyemo abantu.


"YOU",ni indirimbo nshya Sintex aherutse gushyira hanze mu minsi mikuru ya noheri n’ubunani,gusa ikaba ari indirimbo isa niyatunguye kandi ikanakora ku mitima benshi kubera ubuhanga burimo ndetse nuko hafi ya yose iri mu rurimi rw’icyongereza cyirimo imitoma yatera amarangamutima buri wese uyumvise,benshi mu batunguwe n’iyi ndirimbo bemeza ko batari bazi ko ari iya Sintex ahubwo babanje kugirango ni iy’umunya nigeriya ufite amamuko mu Rwanda.


Iyi ndirimbo "YOU" yakozwe na Made Beat umwe mu ba producers bakomeye U Rwanda rufite,iyi ndirimbo kandi ni imwe mu ndirimbo zifite amagambo y’urukundo aryoheye amatwi,ubu "YOU" wayibona kuri Youtube kuri channel y’uyu muhanzi yitwa Sintex Rwanda ndetse no ku zindi mbugankoranyambaga za hano mu Rwanda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)